Horaho Clinic
Banner

Icyishe uyu mugabo,Benshi muri twe dukunda kukinywa.

Dean Wharmby,umugabo w’imyaka 39,wari ufite umugore n’umwana 1 w’umukobwa, ukomoka mu Bwongereza ahitwa Rochdale,yari umwe mu bihangange byakinaga umukino muri babandi baba barubatse umubiri (Professional Bodybuilder),yakeneraga ingufu zingana na 10.000 bya calories ku munsi kugira ngo akomeze agire umubyimba w’imikaya.Ibi rero byamusabaga kurya cyane bya biryo biboneka mu buryo bwihuse bita fast foods,Gusa icyishe uyu mugabo nibyo bamwe muri twe tunywa uyu munsi.

Uyu mugabo yari yarubatse umubiri pe !
Aha ushobora kwibaza ngo ni iki cyabaye intandaro y’urupfu rwe ? Nta kindi ni ibinyobwa bitera imbaraga bita Energy drinks,ndabizi ko bamwe mu basoma iyi nkuru bashobora no kuntera amabuye,nyamara ibi binyobwa byongera ingufu ni bibi iyo ubinyoye ku rugero ruri hejuru ndetse buri gihe.Niba mugira ngo ndabeshya,uzarebe ko hamwe na hamwe badashyiraho ngo”Kurenza 2 ntibyemewe”Ibi wabyibazaho.

Nubwo tubikunda,kubinywa cyane si byiza !
Energy drinks cyangwa ibinyobwa byongera imbaraga bikundwa n’abantu benshi kubera ko biduha imbaraga zihuse iyo umubiri unaniwe,kuri uyu mugabo yagombaga kunywa energy 2 mu isaha igihe yabaga ari mu kazi ko guterura ibiremereye.
Dean,nyuma y’igihe yaje gusanganwa kanseri y’umwijima,ibi byaje gutuma areka iyi mico ye yo gukoresha ibi binyobwa.Gusa baje kumuvura kanseri irakira,aha watekereza ko byaba byaramuhaye isomo akabireka,ariko yaje kongera kubura ya ngeso ye yo kunywa bya binyobwa byongera imbaraga,abaganga bongeye kumusangana Kanseri y’umwijima nanone.Bamubwiye ko kunywa biriya binyobwa cyane aribyo byangije umwijima bigatuma uturemangingo twa kanseri twiyongera.

Kanseri yaramuzengereje !
Ku bw’amahirwe make,Dean ntiyashoboye gukira kuri iyi nshuro,yahise yitaba Imana asiga umugore n’umwana.Wibuke icyamwishe ko aricyo abenshi dukoresha kugira ngo tugire imbaraga,natwe rero bishobora kutubaho.
Iyi nkuru ya Dean yatumye abahanga batangira kwibaza ku bubi bwo kunywa ibi binyobwa byongera imbaraga byinshi, gusa nubwo tubikunda,kubikoresha cyane si byiza na gato.Dufate urugero kimwe mu bigize Energy nyinshi cyitwa NIACIN, iyi rero iyo ibaye nyinshi ishobora kwangiza umwijima,ari nabyo uyu mugabo Dean yazize.Ubusanzwe Buri kinyobwa kigomba kutarenza mg 40 za Niacin,uko unywa Energy nyinshi kandi buri munsi byakwangiza umwijima wawe.

Yasize umugore we mwiza n’umwana we
Source : www.providr.com

Imana imwakire mu bayo !

PT Jean Denys NDORIMANA

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo