Horaho Clinic
Banner

Ngizi Vitamini z’ingenzi buri mugore/mukobwa wese agomba kurya buri munsi

Muri iki gihe abakobwa/abagore bakunda kwiyitaho cyane,usanga bagerageza kwambara bakaberwa,gusa neza,ndetse no kurya neza,gusa bakeneye no kumenya intungamubiri bakeneye kurusha izindi kugira ngo barusheho kugubwa neza ndetse no kwirinda ibibazo bitandukanye.Ese wari uzi Vitamini umubiri wawe ukeneye kugirango ubashe kwirinda ibibazo bitandukanye ?

Dore Vitamini 7 z’ingenzi buri mugore/mukobwa yakagomba kubona buri munsi

1. Vitamin A : -Iyi vitamini ni ingenzi cyane kuko ifasha uruhu rugasa neza
-Ifasha amenyo ndetse n’amagufa,ndetse ifasha n’amaso kumera neza.
-Irinda umuntu gusaza vuba.
Aho wayibona : Karoti,amagi,inyanya,ibihaza,ibinyamisogwe,Watermelon
2. Vitamin B2 : -Iyi ifasha gukora neza kw’imirimo ikorerwa mu mubiri ndetse no gukura neza kw’ibice by’umubiri.
- Irwanya kugira ibinya mu mubiri ndetse no mu ngingo.
-Iyi vitamin irinda kugira iminkanyari.
Aho wayibona :amagi,imboga rwatsi,ibikomoka ku mata,ibihumyo,ubunyobwa,…
3. Vitamin B6 : -Iyi yo ifasha kugira ubudahangarwa bukomeye
-Ituma imisemburo itangwa neza mu mubiri,bikarinda kwibagirwa,kwiheba,ndetse n’umutima.
-Ifasha umuvuduko w’amaraso kumera neza.Ni nziza ku bagore babyuka bananiwe.
Aho wayibona : mu tubuto duto,ubunyobwa,amafi,ibishyimbo,avoka,imineke.

4. Vitamin B12 : -Iyi vitamin ni ingenzi cyane mu mubiri,
-Ituma umuntu atabura amaraso,ifasha ubwonko cyane,ndetse ikakurinda n’indwara z’umutima.
-Ifasha kandi n’imyakura gutwara amakuru neza mu mubiri.
Aho wayibona :amata,inyama,amafi

5. Vitamin C : -Iyi izamura ubudahangarwa bw’umubiri,ndetse igatuma ibice by’umubiri bikura neza,
-Ifasha gukorwa neza k’uturemangingo tw’amaraso.
Aho wayibona : inkeri,inyanya,imineke,pomme,amaronji,indimu,…
6. Vitamin D : -Iyi yo ifasha amagufa ndetse n’amenyo gukomera,
-Inatuma kandi umubiri winjiza imyunyungugu ya Kalisiyumu
-Ifasha abagore /abakobwa bagira ibibazo mu mihango.
-Inafasha kandi abantu barawara indwara zo mu ngingo nka za Rubagimpande n’izindi,…
Aho wayibona : Ka kazuba ka mugitondo burya ngo niho ituruka cyane,ariko wanayibona mu mwijima w’inyamaswa,amagino ku bikomoka ku mata guasa aba ari nkeya.

7. Vitamin E : -Irinda gusaza imburagihe
-Ikurinda kandi za kanseri zitandukanye,indwara z’umutima,kwibagirwa ndetse n’indwara y’ishaza.
Aho wayibona : Epinari,ubunyobwa,margarine,ibihwagari.

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire z’umwimerere wakuramo izi Vitamini ?

Ni byiza gukoresha ibyo kurya izi vitamini zibonekamo,gusa hari igihe ushobora kubirya nabi,cyangwa se ukarya ibidahagije, Ubu habonetse inyunganiramirire zikoze mu mbuto ndetse n’imboga kandi zikaba zizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Izo nyunganiramirire za vitamin zifasha umubiri gukora neza.Muri zo twavugamo nka:Multivitamin capsules,Vitamin E capsules,Vitamin C capsules,…

Uramutse ukeneye ubu bufasha,wagana HORAHO Life aho dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo