Horaho Clinic
Banner

Tandukana n’indwara z’amagufa,ingingo ndetse na za rubagimpande ukoresheje inyunganiramirire zizewe. - VIDEO

Umubiri w’umuntu ugizwe n’ibice bitandukanye,kandi buri gice gifite akamaro gakomeye cyane.Mu bice by’ingenzi twavugamo amagufa.Amagufa niyo nkingi y’ibindi bice by’umubiri w’umuntu.Udafite amagufa ntiwahagarara,ndetse iyo uyarwaye utangira guhinamirana buhoro buhoro.
Hari indwara nyinshi zifata amagufa ndetse zifata n’ingingo,muri zo twavugamo nka : koroha kw’amagufa (osteoporosis),Kumungwa kw’amagufa (Osteomyelitis),Gute (Goutte),za Rubagimpande (Rheumatism and Arthritis),……
Ese wari uzi ko hari inyunganioramirire z’umwimerere zifasha abantu bafite ibi bibazo bagakira ?
Muri iyi nkuru tugiye kureba iyitwa Kalisiyumu (Calcium)

Kalisiyumu ni iki ?

Kalisiyumu (Calcium) ni imyunyungugu umubiri wacu ukenera ku bwinshi,kuko ifasha amagufa n’amenyo gukomera,ifasha umubiri kugira imbaraga,kwikanya kw’imyakura (muscle function) ndetse ikanarinda no kwangirika kw’amagufa n’ingingo.

Uramutse ubonye ibi bimenyetso,menya ko yabaye nkeya mu mubiri wawe

Iyo iyi myumyungugu ya Kalisiyumu yagabanyutse,hari ibimenyetso simusiga byakuburira ko ari nkeya,muri byo twavugamo nka :
1. Ububabare mu magufwa ndetse no mu ngingo
2. Kwangirika k’utugufwa tugize urutirigongo bishobora kugaragazwa no kubabara umugongo.Gusa kubabara umugongo bishobora guterwa n’izindi mpamvu.
3. Kuvunika kw’amagufwa y’amaguru ku bantu bageze mu za bukuru cyane cyane mu itako n’ahandi
4. Kwiheta k’urutirigongo ku bantu bashaje
5.
Guhorana umunaniro ukabije
6.
Kuva amaraso umwanya munini iyo wakomeretse kuko kalisiyumu ituma amaraso avura.
7. Imikaya itakaza imbaraga.
8. Kugira ibinya ndetse no gufatwa n’ibyo bita “imbwa”kenshi.
9. Koroha ndetse no kwangirika kw’inzara.
10. Kumva ubabara mu ngingo zitandukanye.

Ese wari uzi ko habonetse kalisiyumu y’umwimerere ?

Kalisiyumu iboneka mu byo turya bya buri munsi,harimo nk’imboga n’imbuto,ndetse n’ibindi ,gusa hari igihe umubiri utabona iyo ukeneye,ubu rero habonetse inyunganiramirire za kalisiyumu y’umwimerere, zitwa “Calcium Capsules” Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration). Ni nziza cyane ku mubiri wacu,ndetse zinafasha abantu bafite indwara zitandukanye z’amagufa ndetse no mu ngingo,nka za Goutte,koroha kw’amagufa,umugongo ndetse na za Rubagimpande.
Twabibutsa ko izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.

REBA VIDEO HANO
Sobanukirwa indwara ya Rubagimpande n’imiti iyivura

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo