Umuntu ashobora kuvuga ijambo SHISHA ukumva wenda nibwo uryumvise bwa mbere,nyamara kuri ubu igezweho cyane cyane mu rubyiruko rukunda ibigezweho bijyanye no kwidagadura, gusohoka, kubyina, aho ukunze gusanga basangira iki kintu kitari ikinyobwa, ntikibe ikiribwa,ntikibe n’itabi.
Abenshi nubwo bayinywa nyamara ntibazi cyangwa bibeshya ku biyigize niyo mpamvu muri iyi nkuru dushaka kugusobanurira ibiyerekeye ndetse n’ingaruka zayo ku buzima bwawe.
SHISHA ni iki ?
Nkuko tubikesha urubuga Wikipedia,SHISHA ni uruvange rw’ibintu binyuranye bitwikirwa mu gikoresho cyabugenewe, bigatanga umwotsi, ari wo umuntu akurura yifashishije umupira ucometseho bita ‘hookah’.Bimwe muri ibyo batumaguramo ni nk’ifu, ibikamba bya pome cyangwa se orbite, chocola, umuneke, ’watermelon’ n’ibindi.
Ibi bikongezwa n’ikara riba ririmo nuko bikarekura umwotsi, ari wo unyura muri rwa ruhombo ushyira ku munwa ugakurura.Nyamara kandi ntitwabura kuvuga ko hari n’abashobora gushyiramo itabi cyangwa ibiyobyabwenge bindi nk’urumogi.
Dore ingaruka mbi za SHISHA ku buzima bw’umuntu
Nkuko tubikesha urubuga quitshisha,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “The Effects of Smoking Shisha”ngizi zimwe mu ngorane wagira niba ukunda kunywa SHISHA :
• Muri shisha harimo uburozi bwa CO (carbon monoxide) : Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubu burozi ari bwinshi kurenza ububa mu gutumura isigara. Ubu burozi ni bubi ku bihaha kuko butuma umubiri utakira umwuka mwiza wa oxygen uhagije bityo ingaruka zikaba kubura ingufu mu mubiri, no mu bwonko by’umwihariko.
• Habamo ibitera kanseri : Kunywa SHISHA byongera mu mubiri uburozi bwa nicotine, tar, CO, cobalt, plomb byose bikaba ari ibyangiza uturemangingo tukugize, bigatera kanseri.
• Yangiza ibice bitandukanye by’umubiri : Uretse kuba umwotsi utera uburwayi, unangiza inyama zo mu nda cyane cyane umutima n’ ibihaha. Ibi nubwo bidahita bigaragara ako kanya nyamara buhoro buhoro bigenda byangirika.
• Muri shisha habamo n’itabi : Nubwo abenshi batabizi ariko haba harimo itabi. Itabi rikunze gukoreshwamo ni iryitwa Maassel, gusa kubera impumuro riba rifite ntiwatahura ko ari ryo.
• Ikara rikoreshwa ryongera ibyago byo kurwara : Kugirango uriya mwotsi uboneke, hakoreshwa ikara riba ryaka, rigatwika ibintu bikiri bibisi. Ibyo byose bituma muri wa mwotsi utumura hagendamo ibinyabutabire byinshi bibi, byose bikaba byongera ibyago byo kurwara indwara zinyuranye cyane cyane izo mu buhumekero na za kanseri.
• Ituma uba imbata yayo : Nkuko kunywa itabi bibata umuntu ku buryo kurireka biba ikibazo, ni kimwe no kuri shisha kuko uburozi bwa nicotine butera ububata buba mu itabi ni nabwo buyigize. Ubu burozi butuma habaho irekurwa rya dopamine, uyu ukaba umusemburo utuma wumva ufite akanyamuneza. Nubwo bamwe bashobora kuyisimbuza itabi, nyamara na yo itera ububata nk’ubuterwa n’itabi.
• Ku bagore batwite igira ingaruka ku mwana uri mu nda : Kuyinywa utwite bigira ingaruka ku mwana uri mu nda zo kuvuka adafite ibiro bihagije, n’ibindi bibazo binyuranye umwana ashobora kuvukana.
• SHISHA ikwirakwiza indwara zitandukanye : Kubera ko inyobwaho n’abantu benshi ku muheha umwe, yafasha mu gukwirakwiza indwara zinyuranye nk’igituntu, hepatite,infections n’izindi ndwara zinyuranye zandurira.
Ese wari uzi uko wasukura ibihaha ndetse ukanakira indwara z’ubuhumekero ukoresheje imiti myimerere ?
Ni byiza kwirinda ibintu byose byangiza ubuhumekero kuko bishobora no kugutera Kanseri y’ibihaha,SHISHA n’Itabi ni bimwe mu byangiza cyane ubuhumekero. Ubu rero habonetse Imiti ikozwe mu bimera isukura imyanya y’ubuhumekero ndetse ikavura n’indwara zifata ubuhumekero (Asima,Guhumeka nabi,Sinezite,Bronchite,…..). Irizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri iyi miti twavugamo nka : Kuding Plus tea,Pine pollen tea,Cordyceps plus Capsules,Ganoderma plus Capsules,Multivitamin Capsules,…..
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.
Ibitekerezo