Tujya tubona kenshi ku ma televiziyo no kuri za Interineti abantu bafite imiterere itandukanye kure n’iy’abandi,uburebure budasanwe,imbaraga zidasanzwe,ndetse n’imiterere y’ingingo zidasanzwe.
Ese burya ibirenge by’abantu bose biteye kimwe ?
numara kubona iby’uyu mugore urasanga hari abateye ukwabo.
Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Australia we atangaza benshi,kuko Imana yamuhaye ikirenge giteye neza neza nk’Ikiganza ndetse amano ameze nk’intoki.
Dore Amafoto atandukanye yafotowe uyu mugore !
Ushobora kugira ngo ni intoki,nyamara ni ibirenge
Ese urabona ikiganza n’ikirenge bitajya gusa ?
Gusa ngo ashobora kubikoresha uturimo dutandukanye,nko gufata ikintu runaka
N’ingagi ndetse n’inkende zifite ibirenge bimeze nk’ibiganza
Imiterere y’ibirenge by’uyu mugore ntaho itandukaniye cyane n’iy’inyamaswa zo mu bwoko bwitwa Primates (inkende,ingagi).Aha ni naho abashakashatsi bahera bavuga ko inkomoko ya muntu ituruka kuri biriya bisimba.
PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo