Ese wari uzi ko hari umuti mwiza kandi ukomeye watuma uhorana ubuzima buzira umuze ?
Akarusho k’uwo muti rero biroroshye kuwubona kandi nta nubwo unahenze.Uwo muti nta wundi ni ugusinzira. Gusinzira bihagije ni kimwe mu bintu by’ingenzi ku buzima bwacu.
Ubusanzwe umuntu mukuru akeneye gusinzira byibuze amasaha 8 mu ijoro kugira ngo umubiri we ubashe kugubwa neza,akirinda umubyibuho ndetse n’izindi ndwara zitandukanye.
Ese wari uzi akamaro ko gusinzira amasaha 8 mu ijoro ?
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa drhealthbenefits,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Impressive Benefits of Sleeping 8 Hours a Night”,Reka turebere hamwe
ibintu 10 byiza biterwa no gusinzira amasaha byibura 8 mu ijoro
1. Bituma umuntu ahorana akanyamuneza kandi yishimye
2. Bigabanya ibyago byo kurwara indwara z’umutima ndetse n’ubwonko
3. Bifasha umuvuduko w’amaraso guhora ku bipimo nyabyo
4. Bigabanya ibyago byo kuba warwara Diyabeti
5. Birinda kurwragurika cyane umutwe ndetse bikanafasha gukora neza k’ubwonko
6. Bikomeza ubudahangarwa bw’umubiri.
7. Birinda Kanseri zitandukanye
Ni byiza ku buzima bw’imyororokere ndetse n’imyanya ndangagitsina
8. Ku bagabo birinda ibyago byo kurangiza vuba ndetse no kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
9. Gusinzira amasaha 8 mu ijoro bifasha gutangwa kw’imisemburo ituma imyanya ndangagitsina gukora neza,bityo rero ni byiza ku mugore ndetse no ku mugabo.
10. Ku b’igitsina gore,bituma imihango igenda neza ntihindagurike bya hato na hato.
Ni gute wasinzira neza ?
Ushobora kuba utabasha gusinzira neza,dore hano ibintu ugomba kwitaho mbere yo gusinzira
1. Gerageza uzimye amatara mbere yo kuryama.
2. Reba neza niba uburiri,imisego,ibyo kwiyorosa bimeze neza.
3. Gerageza kuryamira ku masaha amwe ndetse unabyukire ku masaha amwe.
4. Ushobora no gushyira utuntu duhumura neza mu cyumba uraramo.
5. Sibyiza mbere yo kuryama ,gukoresha za telephone,kureba film,n’ibindi binaniza amaso
Niba rero wajyaga wiryamira nk’amasaha 5,6 mu ijoro ukabyuka umeze nabi,gerageza kuryama amasaha 8,kugira ngo ubuzima bwawe bugende neza kurushaho.Kandi ni byiza kubahiriza izi nama twavuze haruguru kugira ngo ubashe gusinzira neza.
PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo