Black period blood cyangwa se imihango isa n’umukara,nkuko izina ribyisobanurira ni igihe amaraso abakobwa cyangwa abagore batakaza mu gihe cy’imihango aba yahinduye ibara asa n’umukara.Ni ibintu bikunze kugaragara cyane ku bakobwa cyangwa se abagore benshi.Ikibazo abantu benshi bibaza
”ni izihe mpamvu zishobora gutera kuba umukara kw’ariya maraso atakara ?”
Muri iyi nkuru rero nibyo tugiye kugarukaho,ndetse turebere hamwe n’ibyo wakora igihe bikubayeho.
Impamvu zitera amaraso kuba umukara mu gihe cy’imihango
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima bw’imyororokere rwitwa divadiaries , mu nkuru bahaye umutwe ugira uti” Common Causes Of Black Blood During Menstruation “ruvuga ko kuba waba uri mu mihango hakaba haza amaraso y’umukara,si uburwayi,ariko bishobora kuba ikimenyetso cy’ubundi burwayi bukomeye mu mubiri wawe.
Impamvu zikurikira nizo batanga zishobora kubitera :
1. Gutinda kw’imihango : Akenshi iyo imihango imaze iminsi myinshi,bibaho ko mu ku munsi wanyuma ushobora kubona amaraso asa n’umukara,iyo aba ari imyanda isohoka kubera gutinda mu mihango.
2. Kutaza kw’imihango : Hari igihe amatariki yo kujya mu mihango ashobora kugera ariko ntuyibone hakaba harengaho igihe kinini,ya maraso rero yagombaga gusohoka yireka muri nyababyeyi,bigatuma igihe cyo gusohoka aza yahinduye ibara asa n’umukara.Bikunda kubaho cyane ku bagore bakuze bari hafi kugera mu gucura (Menopause).
3. Kugira udukoko twinshi twangiza imyanya ndangagitsina : Birumvikana ko iyo mu myanya ndangagitsina harimo udukoko twinshi,bituma imyanda nayo iba myinshi,ibyo rero bituma umukobwa cyangwa se umugore iyo agiye mu mihango,amaraso asohoka ashobora kuza yahinduye ibara asa n’umukara.
4. Kuvamo kw’inda : Kuba wabona amaraso asohoka mu gitsina asa n’umukara,bishobora gusobanura ko inda yavuyemo,wenda wayisamye utabizi,wowe ukagirango ni imihango.Ni byiza rero kugana muganga wabizobereye kugira ngo barebe impamvu yabyo.
5. Guhangayika ndetse no kwiheba (Stress and depression) : Iyo umugore cyangwa umukobwa agize guhangayika cyane ndetse no kwiheba,bituma nyababyeyi,igabanyuka bikaba byatera imihango gutinda,bityo rero uko itinda,niko ya maraso ashobora gusohoka yahinduye ibara nkuko twabibonye haruguru.
6. Gukoresha imiti imwe n’imwe : Guhinduka kw’ibara ry’imihango nabyo bishobora guterwa no gufata imiti imwe n’imwe,cyane cyane nk’imiti yo kuboneza urubyaro.Ariko ntabwo ariko imiti yo kuboneza urubyaro buri gihe igira izo ngaruka.
Wabigenza gute igihe uhuye n’iki kibazo ?
Nkuko twabivuze dutangira iyi nkuru,Kubona amaraso y’umukara mu gihe cy’imihango,ubwabyo ntabwo ari uburwayi,ahubwo ni ikimenyetso cyakwereka ikindi kibazo ufite mu mubiri.ikintu cyihutirwa wakora ubonye ibyo bimenyetso,wakwihutira kugana umuganga w’inzobere mu bijyanye n’imyororokere (gynecologist) kugira ngo arebe impamvu yabyo.Kandi ni byiza kwita ku mihindagurikire y’imihango yawe,ndetse ukagerageza no kureba uko amabara agenda ahinduka kuko bishobora kuba bisobanuro ikindi kibazo gikomeye.
PT jean Denys NDORIMANA
Ibitekerezo