Horaho Clinic
Banner

Bagabo murangiza vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,Dore uko mwabigenza (Premature ejaculation)

Ushobora kuba wibaza cyangwa warahuye n’ikibazo cyo kurangiza vuba. Umugabo wawe ashobora kuba afite iki kibazo ariko ukaba warayobewe ikibitera.Iki rero akaba ari ikibazo rusange ku bagabo benshi. Ubushakashatsi bwerekanye ko hagati y’abagabo 30% na 35 % baba bafite iki kibazo.

Kiri mu bibazo bihangayikishije abagabo benshi mu mapnde z’isi yose. Niba uri umugabo ukaba ufite iki kibazo ntiwihebe ngo ukeke ko ari wowe wenyine. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibibazo byose wibaza ku kurangiza vuba(Ejaculation Précose) ndetse n’ubufasha ku bafite iki kibazo.

Ese kurangiza vuba babivuga ryari ?

Umugabo urangiza atabishaka mbere y’uko yinjiza igitsina cye mu cy’umugore cyangwa se akarangiza mu gihe kitarenze iminota 2 igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigitangira, bavuga ko yarangije vuba. Ibi bikaba bimubaho buri gihe uko agiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Ni izihe mpamvu zitera kurangiza vuba ?

Kurangiza vuba biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye.Bishobora guterwa n’imikorere y’ubwonko (psychological functions), cyangwa kumikorere yumubiri (physiological fucntions) biba bitameze neza.

Dore bimwe mu bishobora gutera umugabo kurangiza vuba

  • -Kwitinya mu gihe cy’igikorwa
  • -Kuba umugabo mbere yo gushaka yarahoranye ingeso yo kwikinisha
  • -Guhangayikishwa no kuba atabasha gushimisha umugore we ntamenye ibiri kubera mu mubiri we.
  • -Kumva ko imibonano mpuzabitsina ari ikintu kibi ko ari icyaha umugabo akumva adatekanye muri we.
  • -kutagira ubumenyi n’uburambe bwo gukora imibonano mpuzabitsina
  • -Ibibazo hagati y’abashakanye bitakemutse
  • -Ububwayi bw’umuyoboro wa urètre cyangwa se prostate
  • -Uburwayi butandukanye nka Diyabeti,Cancer,n’izindi
  • -Kunywa ibiyobyabwenge
  • -Umugabo ukuze ubonana n’umugore ukiri muto (arusha imyaka myinshi).

Dore inama zigirwa abafite iki kibazo

•Itonde,imibonano mpuzabitsina si irushanwa. Wihubagurika ahubwo bigenze gahoro.
•Mbere yo gitangira igikorwa banza utegure umugore wawe bihagije, bityo amarangamutima n’ibyuyumvo byawe bigende ku murongo.
•Jya ugira igihe gisa n’akaruhuko mu gihe uri mu gikorwa kuko uko utwarwa n’amarangamutima yawe, niko urangiza vuba ugasigira umugore wawe ibibazo. Kera bikazavamo ubwumvikane buke no guca inyuma.
•Ugomba kwinjira mu gikorwa wabanje gukiranuka n’umugore wawe aho mutumvikana, kwikuramo ibibazo by’akazi, kuruhuka bihagije.
•Kujya kwa muganga wabyigiye(Sexologue). Nkuko iki kibazo kiba gituruka mu mutwe ,ntiwakwifasha kugikemura. Gukemura iki kibazo bisaba umuntu w’inzobere mu mibonano mpuzabitsina .

Ese wari uziko hari imiti myimerere yagufasha ugatandukana n’iki kibazo ?

Ushobora kuba waragerageje inama zose wagiriwe kimwe n’izo tumaze kuvuga haruguru,bikanga,kandi ukabona bigiye kugusenyera urugo,Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera kandi ikaba itunganyije neza, irizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration),
Iyi miti rero ikaba ifasha imisemburo y’anbagabo kujya kuri gahunda,ituma amaraso atembera neza mu gitsina,ndetse igatuma umuntu agira n’ubushake bityo gutera akabariro bikagenda neza.Muri iyo miti twavugamo nka :Vig power capsule,Ginseng Rh capsule,Gingko biloba capsule,Pine pollen tea,……..

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo