Muri iki gihe abantu benshi bugarijwe n’umubyibuho ukabije,aho umuntu usanga afite ibiro by’umurengera,nyamara kandi umubyibuho ukabije ni isoko y’uburwayi butandukanye nk’uburwayi bw’umwijima,umutima,umuvuduko w’amaraso,imitsi n’ibindi….,Abantu bafata ingamba zitandukanye ngo bagabanye umubyibuho,hakaba abo bikundira abandi bikabagwa nabi,ndetse hari n’abo byanga burundu ntihagire n’ikilo na kimwe kivaho.Ese wari uziko hari Regime nziza yagufasha gutakaza ibiro ?Reka muri iyi nkuru turebe iyi regime yagufasha gutakaza ibiro bita “Japanese Morning Banana Diet”
Ese iyi regime iteye ite ?
Iyi ni regime igizwe n’umuneke 1 cyangwa 2 ndetse n’ikirahuri cy’amazi y’akazuyazi ukabifata mu gitondo,akaba aribyo byo kurya byawe bya mugitondo (breakfast) ufata gusa,mu gihe cy’icyumweru kimwe utakaza byibura ibiro 5 (5 Kg).Ibi ntibikubuza kurya ku manywa ndetse na nimugoroba,gusa ukirinda gukoresha cyane ibiryo bikungahaye ku binyamavuta.
Ese kuki bayita “Japanese Morning Banana Diet”
Japanese Morning Banana Diet cyangwa Asa-Banana Diet (Asa mu kiyapani bivuga Morning cyangwa se mu gitondo),byavumbuwe n’umuryango w’abayapani ariwo : Sumiko Watanabe,wize iby’imiti akaba n’inzobere mu buvuzi bwo kwirinda(Pharmacist and preventive medicine Expert ) n’umugabo we Hamachi wari warize ubuvuzi gakondo bw’abashinwa akaba yari n’umujyanama mu kigo cyo mu buyapani cyitwa Japan Body Care Academy Ttraditional Chinese medicine and counseling at the Japan Body Care Academy).Nyuma y’uko uyu mugabo w’umuyapani byari byarananiranye gutakaza ibiro,umugore we yakoze ubushakashatsi ku muneke ndetse n’amazi ashyushye,noneho umugabo abikoresheje,atangira gutakaza ibiro..
Ubusanzwe imineke igira ibinyamasukari bita starch bifasha umubiri gutakaza ibiro,bikanafasha igogorwa ry’ibiryo kugenda neza.
Dore ibindi byiza by’iyi regime
- Gufata ibi byo kurya bya mugitondo bituma umubiri ukora neza,ndetse bikanarinda kurya cyane.
- Imineke ituma umubiri ugira imbaraga ndetse inakungahaye cyane ku myunyungugu ya Potassium n’ibyo bita Fibers bifasha igogora
- Ariya mazi y’akazuyazi afasha ibikorerwa mu mubiri gukorwa neza
- Imineke ituma uturemangingo tw’umubiri tutangirika
- Ni uburyo bwiza kandi buhendutse bwo gutakaza ibiro.
- Imineke ibamo Vitamin C ifasha umubiri mu bwirinzi bw’indwara zitandukanye
Wari uzi ko hari ubundi buryo wagabanya ibiro ku buryo bwizewe ?
Ni byiza gukoresha ubu buryo kugira ngo ibiro bigabanyuke,gusa hari n’ababikora ntibikunde neza cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera, ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba itwika ibinure mu mubir ku buryo bwiza bigatuma ibiro bigabanyuka.Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri yo twavugamo nka Slimming Capsules,Lipid Care tea,Chitosan Capsule,…. Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.
Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo