Horaho Clinic
Banner

KUBYUKA IGITSINA CYAFASHE UMUREGO KU BAGABO, ESE BITERWA N’IKI ? NIBA BITAKUBAHO, DORE UBUFASHA !

Kubyuka igitsina cy’umugabo cyangwa umuhungu cyafashe umurego biba ku bantu benshi mu bigero bitandukanye,gusa hari abo bitabaho bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uburwayi (Diyabeti,Kanseri,…),stress n’ibindi.Nubwo umuntu abibona mu gitondo abyutse,ubushakashatsi bwerekanye ko bishobora kubaho (gushyukwa) inshuro zigera kuri 5 mu ijoro. Uku kubyuka igitsina cyareze mu cyongereza byitwa nocturnal penile tumescence (NPT),cyangwa se bamwe bakabyita morning glory (Ikuzo rya mu gitondo) .

Ibi rero buriya ngo bitangira umwana akiri mu nda ya nyina ndetse niyo umuhungu akivuka, igitsina cye kiba cyafashe umurego. Si ibyo gusa kuko niyo umukuye mu mugongo, usanga cyareze. Burya ababyeyi bakuze ngo niho barebera ko umwana atazaba ikiremba.

Ese byaba biterwa n’iki ?

Kubyuka igitsina cyareze bishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye,nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa iflscience mu nkuru bahaye umutwe ugira uti” Why Do Men Get Erections In The Morning ?

Dore impamvu 4 z’ingenzi zitera kubyuka igitsina cyafashe umurego :

1. Mu mubiri w’umuntu,hari uturemangingo turekura umusemburo witwa noradrénaline, Utu turemangingo rero dushinzwe gutuma igitsina kidahorana umurego.Iyo usinziriye rero natwo turasinzira, bigatuma undi musemburo wa testosterone urekurwa ku bwinshi nuko imitsi ijyana amaraso mu gitsina ikarega nacyo kigafata umurego gutyo.
2. Mu mubiri kandi habamo ikinyabutabire bita nitric oxide (NO).Iki nicyo kigira uruhare mu kurega kw’imitsi,iyo umuntu asinziriye nijoro rero ngo gitangwa cyane,ari nabyo bitera kurega kw’imitsi ndetse n’igitsina kigafata umurego.
3. Ibi kandi ngo bishobora no guterwa no gufunga inkari. Nkuko bizwi, iyo umugabo afite ubushake, ntiyabasha kunyara. Na nijoro rero iyo uruhago rwuzuye, mu kukurinda ko wanyara ku buriri, igitsina gifata umurego nuko ugakanguka utanyaye ku buriri. Ukisanga igitsina cyareze.
4. Indi mpamvu ni ukurota. Akenshi iyo umugabo atekereje ku gitsina, cyangwa se abivuzeho, akibonye se, ahita ashyukwa. Na nijoro rero iyo urose ukora imibonano cyangwa ukarota ibijyanye n’igitsina, uhita ugira ubushake.

Niba bitakubaho rero,Dore ubufasha !

Nkuko tumaze kubibona hejuru,kuba bibaho bigaragza imikorere myiza y’umubiri muri rusange,haba mu gutangwa neza kw’imisemburo,ndetse no gutembera neza kw’amaraso mu mubiri ndetse no mu gitsina.Niba bitakubaho rero,ni ikibazo.
Mu kugufasha gukemura iki kibazo,
Habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga.Iyi miti rero ifasha kuringaniza imisemburo ku bagabo,ndetse igatuma n’amaraso atembera neza mu mubiri ndetse no mu gitsina,bityo bigatuma ibiba ku bandi nawe byakubaho.
Muri iyi miti twavugamo nka:Vig power Capsule,pine pollen tea,Zinc Tablets,Ginseng Rh Capsule,……
Twabibutsa ko iyi miti itunganyije neza kandi nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.

Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo