Horaho Clinic
Banner

Dore ikimera gitangaje mu kurinda ndetse no guhangana n’indwara zitandukanye zibasira umubiri.

Muri iki gihe uko isi igenda itera imbere,ni nako hari indwara zitandukanye zizahaza ubuzima bw’umuntu,aha twavugamo nka Diyabeti,kanseri,Asima,SIDA n’izindi.Muri zo hari izizahaza umubiri bigatuma abasirikare barinda umubiri bagabanyuka,bityo ubudahangarwa bw’umubiri bukajya hasi cyane umuntu akazahara.Imiti dukoresha mu kuvura izo ndwara,imyinshi iba ikoze mu bimera,gusa bashobora kongeramo ibindi bintu.Ese wari uzi ko hari ikimera gifasha kurwanya indwara zitandukanye ?
Reka turebe akamaro k’icyo kimera bita Ginseng mu mubiri w’umuntu.Akaba ari nacyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru

Ese Ginseng ni iki ?

Ginseng ni igihingwa gikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China,Korea),iyo bayita Asian Ginseng ndetse no muri America na Canada,iyo ikitwa American Ginseng.Kikaba kigira amababi ndetse n’inguri cyangwa se imizi.Iki gihingwa kifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

Ese ni akahe kamro Ginseng ifasha umubiri w’umuntu ?

Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa medicalnewstoday rubivuga,Ginseng ifite akamaro kenshi mu kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye.

Dore ibintu 10 by’ingenzi Ginseng ifasha umubiri

1. Abahanga bagaragaje ko iki gihingwa kizamura abasirikari b’umubiri,mu minsi 2-3.
2. Abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA,iki gihingwa ni cyiza kuri bo kuko gituma abasirikari b’umubiri wabo bazamuka,bigatuma indwara zitandukanye zitabibasira.
3. Ifasha umubiri kudacika intege ( Energy provider).
4. Ifasha ubwonko gukora neza bigatuma umuntu atekereza neza.
5. Irinda kubyimbirwa ku buryo bworoshye (Anti-inflammatory effects)
6. Iyo ukoresha iki gihingwa,uturemangingo twa kanseri ntabwo twiyongera,ibyo bigatuma wirinda kanseri,ubu iri kugenda ihitana benshi ku isi.Ndetse igafasha n’abarwaye kanseri kutazahara.
7. Ifasha abagabo bagira ikibazo cyo kudafata umurego neza kw’igitsina (Erectile dysfunction).
8. Ihangana cyane na mikorobi zangiza umubiri.
9. Iyi Ginseng ifasha abantu bafite ibisebe byananiranye,kuko iyo uyifashe,igisebe gitangira gukira vuba vuba.
10. Uvura ibibyimba mu mubiri.

Ese ko iki gihingwa kitaboneka mu Rwanda,Nta bindi kibonekamo ?

Mu Rwanda ntabwo duhinga iyi Ginseng,ariko hari inyunganiramirire yitwa Ginseng
Rh Capsule
iboneka hano iwacu,ikoze muri kiriya kimera twabonye haruguru.Irizewe kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga.kaba nta ngaruka igira ku mubiri w’uwayikoresheje.

PTJean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo