Horaho Clinic
Banner

Menya byinshi ku ndwara ya Heaptite B,Indwara y’umwijima

Muri iki gihe iyo uvuze indwara ya Hepatite,abantu benshi bagira ubwoba,kuko ari indwara ifata inyama ikomeye y’umwijima,twese turabizi ko umwijima ari inyama y’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu kuko iyo yangiritse,umubiri wose ugira ibibazo bikomeye.Hari ubwoko butandukanye bwa Hepatite (Hepatite A,B,C),ariko hano reka turebere hamwe Hepatite B.
Ese hepatite B ni iki ?
Hepatite B ni indwara y’umwijima iterwa n’udukoko duto (virus) two mu bwoko bwa B,utwo dukoko tukaba twinjira mu mubiri tunyuze mu nzira zitandukanye,ubundi dukunze kwiturira mu mwijima.Ni nayo mpamvu bavuga ko ari indwara y’umwijima.

Ese yandura gute ?

Hepatite B yandura binyuze mu maraso cg andi matembabuzi y’uwanduye ; ishobora kwanduzwa umwana ku mubyeyi igihe abyara cg undi wese uyirwaye akanduza umwana igihe akiri muto. Ishobora kandi kwanduzwa igihe uhabwa amaraso kwa muganga igihe bitakozwe neza, kwijomba ibintu bitobora umubiri ; nk’igihe uhabwa imiti mu mutsi.
Hepatite B kandi yandurira byoroshye mu mibonano mpuzabitsina ; ku bantu bahuza ibitsina n’abantu batandukanye cg se baryamana n’uyirwaye.

Ese ni ibihe bimenyetso biyiranga ?

Iyi ndwara hari abayigira ntigaragaze ibimenyetso, cg ukaba wakwitiranya ibimenyetso n’iby’izindi ndwara nk’ibicurane.
Dore bimwe mu bimenyetso rusange :

  • Kubura ubushake bwo kurya (Appetit)
  • Umunaniro udasanzwe
  • Umuriro ariko udakabije
  • Kuribwa mu nda
  • Iseseme no kuruka
  • Gutakaza ibiro mu buryo budasanzwe
    Kuri bamwe hiyongeraho :
  • Inkari zijimye
  • Kuvira imbere
  • Guhinduka umuhondo ku ruhu n’amaso
  • Kwituma ibyeruruka
  • Guta ubwenge, kumva uzungera, cg kugwa muri coma
  • Kumva utonekara uruhu

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ihangana na Hepatite B ndetse igafasha n’umwijima gukora neza ?

Ushobora kuba urwaye hepatite B kuburyo byanatera umwijima wawe kwangirika,Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ihangana cyane na Virus zitera Hepatite B,zikagenda zigabanyuka,ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika,ituma amaraso atembera neza mu mwijima,ndetse igatuma n’umwijima utabika ibinure n’imyanda,bityo umwijima wawe ugakora neza ndetse n’umubiri muri rusange ukamererwa neza.Muri iyo miti twavugamo nka:Livergen capsule,A-Power capsule,Cordyceps plus Capsule,Soybean lecithin capsules,……….Iyi miti nta ngaruka igira ku wayikoresheje kuko nta ngaruka igira.

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo