Inyama y’umwijima ni inyama ifite akamaro kenshi mu mubiri,muri iki gihe rero abantu benshi bagira ibibanezeza byinshi nko kunywa inzoga nyinshi,gusa ntibamenya ko hari ibice by’umubiri biba byangirika.Umwijima ni inyama yo mu nda yangizwa no kunywa Alukolo (Alcohol) nyinshi.
Ese ibinure ku mwijima bisobanuye iki ?
Ibinure byinshi ku mwijima cyangwa se Fatty Liver/ Hepatic steatosis ni igihe umwijima wawe uba ubitse ibinure byinshi,kuburyo bishobora gutuma udakora neza ndetse bikaba byatuma ubyimba.Ubusanzwe umwijima ugire ibinure bike,ariko iyo byabaye byinshi biba ari ikibazo.Bavugako umwijima wawe ufite ibinure byinshi,iyo 5-10% by’ibiro by’umwijima bigizwe n’ibinure.
Ese byaba biterwa n’iki ?
Impamvu ya mbere itera kugira ibinure byinshi ku mwijima ni ukunywa cyane ibintu bifite Alukolo (Alcohol),ni ukuvuga inzoga cyane.Gusa nanone no kubatazinywa nabo bashobora kugira icyo kibazo.Akenshi,ibinure byirunda mu mwijima,iyo umubiri wawe ubika ibinure byinshi cyangwa se utabasha kubishwanyaguza vuba vuba.Ibyo binure rero byibika mu turemangingo tw’umwijima,bityo bigatera uburwayi bwo kugira ibinure byinshi ku mwijima (Fatty Liver Disease).Kurya ibintu bikize ku binure,ku masukari se nabyo bishobora kugira uruhare mu kugira ibinure byinshi ku mwijima.
Dore izindi mpamvu zishobora kubitera :
- Umubyibuho ukabije.
- Kugira ibinure byinshi mu maraso ibyo bita hyperlipidemia.
- Diyabeti (Diabetes).
- Gutakaza ibiro vuba vubaIngaruka z’imwe mu miti ikoreshwa,nka aspirin, Steristeroids, tamoxifen (Nolvadex), and tetracycline (Panmycin).
Dore bimwe mu bimenyetso byakuburira
Ubusanzwe ibimenyetso ntabwo bihita bigaragara,ariko ushobora kumva uhora unaniwe,cyangwa se kumva utameze neza mu gice cy’ibumoso aho umwijima uherereye.Gusa nanone,ibinure byinshi bituma umwijima ubyimba.
Iyo umwijima wawe wabyimbye,ushobora kugaragaza bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira :
- Kubura ubushake bwo kurya (Appetit).
- Gutakaza ibiro mu buryo budasonautse.
- Kubabara mu nda,mu gice umwijima uherereyemo.
- Gucika intege ndetse n’umunaniro.
- Kwitiranya ibintu (Confusion).
Iyo bikomeje,umwijima ugatangira no kwangirika (cirrhosis),utangira : - Kubyimba inda,amazi aba yiretse mu nda.
- Uruhu rutangira kuba umuhondo,ndetse n’amaso agahinduka umuhondo.
Dore zimwe mu nama zagufasha kwirinda ibinure byinshi ku mwijima
Irinde kunywa inzoga nyinshi,nibiba ngombwa uzireke burundu.
Gerageza kugabanya ibyo kurya bifite ibinure cyane.
Gabanya ibyo kunywa bifite isukari nyinshi.
Gerageza gukora siporo byibura gatatu mu cyumweru.
Jya urya imboga n’imbuto cyane cyane ibirimo fibre (imineke,ipapayi,….).
Ese waba uzi ko hari imiti myimerere yafasha umwijima wawe ?
Ni byiza kwirinda,ugerageza bimwe mu byo twavuze haruguru,gusa ushobora kuba warabwiwe na muganga ko ufite ibinure byinshi ku mwijima,cyangwa se ko umwijima wawe uri kwangirika,Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’umwijima kutangirika, ituma umwijima utabika ibinure byinshi n’imyanda ituma amaraso atembera neza mu mwijima,.Ikindi ni uko iyo miti myimerere,ihangana cyane na Virus zitera Hepatite,bityo umwijima wawe ugakora neza.
Muri iyo miti twavugamo nka :Livergen capsule,A-Power capsule,Cordyceps plus Capsule,Soybean Lecithin capsule………
Aho wabona ubu bufasha
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo