Horaho Clinic
Banner

DORE ICYO WAKORA NIBA UGIRA INTANGANGABO NKEYA

Umubare w’intanga ngabo ni ngombwa cyane mu myororokere y’abagabo,ni kenshi uzabona abantu batabyara,bajya kwa muganga bagasanga umugabo nta ntanga ngabo zihagije afite (Low Sperm count) cyangwa se nta nizo agira.Nyamara abenshi ntibazi ibiribwa bitandukanye ndetse n’inyunganiramirire byafasha umubiri wabo gukora intangangabo.Ubushakashatsi bugaragaza ko kimwe cya kabiri mu bitera abashakanye kutabyara,ari ukutagira intanga zihagije ku bagabo (Low Sperm count).

Ni ryari bavuga ko intangangabo ari nkeya ?

Nkuko tubikesha umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (World Health Organization),bavuga ko intanganga ngabo ari nkeya iyo ziri hasi ya miliyoni 15 muri millilitiro y’amasohoro (below 15 millions sperm per milliliter of semen).Ibi nibyo bita mu ndimi z’amahanga oligospermia.Hari n’igihe umuntu nta n’intanga ngabo aba afite mu masohoro aribyo bita azoospermia.

Ese ni ibiki bishobora gutera kugabanyuka kw’intanga ngabo ?

Ni byinshi bishobora gutera kugabanyuka kw’intanga ngabo,ubuzima tubamo,imihindagurikire y’ikirere,indwara zitandukanye,…
Nkuko tubikesha urubuga positivemed, Muri byo bavugamo nka :

  • Ibiyobyabwenge nka cocaine cyangwa marijuana
  • Kunywa inzoga cyane
  • Kumara igihe kinini kuri za mudasobwa
  • Kwicara igihe kinini cyane,nk’abashoferi bicara igihe kinini cyane
  • Kunywa itabi
  • Stress ndetse n’umunaniro
  • Umubyibuho ukabije
  • Uburwayi butandukanye nka : Indwara zifata prostate,Ibibyimba bifata udusabo tw’intanga, kwangirika k’udusabo tw’intanga,infections,ndetse n’indi miti imwe n’imwe,………

Ese ni ibihe biribwa bifasha kongera intangangabo ?

Imineke,Inanasi

Imineke ikungahaye ku byitwa Bromelain,bifasha kongera intangangabo,ibi kandi biboneka no mu mutobe w’inanasi.Ikindi kandi Imineke ikungahaye kuri vitaminini A,B1,na C,zifasha umubiri gukora intangangangabo.ku bagabo rero ngo ni byiza gukoresha izi mbuto.

Tungurusumu

Tungurusumu zituma amaraso atembera neza mu mubiri,zikagira ikinyabutabire bita allicin,Iki gisukura imitsi ijyana amaraso mu myanya ndangagitsina y’umugabo,bigatuma intangangabo zikorwa neza. Tungurusumu kandi igira imyunyungugu ya selenium ndetse na vitamini B6 bifasha mu gukorwa kw’intangangabo.

Epinari

Epinari zigira akamaro kanini mu mubiri w’umuntu,kuko zigira intungamubiri bita folic acid,zifasha mu gukorwa neza kw’intangangangabo zimeze neza kandi zujuje ibyangombwa byose.

Amagi

Amagi afasha cyane mu gukora kw’intangangabo,kuko akungahaye cyane kuri vitamin E ifasha udusabo tw’intanga gukora neza ndetse ikaturinda kwangirika.

Uruvange rw’imbuto zitandukanye

Imbuto nka Orange,Inkeri,cherries,… ni imbuto nziza zifasha mu gukorwa neza kw’intangangabo,zinafasha kurinda kwangirika kwazo.Kugira umuco wo kurya imbuto zitandukanye ni byiza kuko birinda ibyakwangiza ikorwa ry’intangangabo.

Amazi

Ubundi buryo bwiza bwo gutuma intangangabo zikorwa neza ni ukunywa amazi ahagije ku munsi,ni byiza kunywa amazi kuko bituma utunyangingo (cells) dukora neza ndetse bigatuma n’intangangabo zikorwa neza.Ugomba byibura kunywa nka litiro n’igice y’amazi ku munsi (1.5L/day).

Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire zagufasha kongera intangangabo ?

Ni byiza kwirinda ibintu byose byatuma intangangabo zidakorwa neza,ariko ukibuka ko hari n’inyunganiramirire z’umwimerere zifasha umubiri wawe gukora intangangabo zuzuye kandi zimeze neza,izo nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga,kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka Food and Drug Admnistartion (FDA).Muri zo twavugamo nka:Zinc tablets,Vitamin E capsule,Garlic oil Capsules,Multivitamin Capsules,Vig Power Capsule,…..

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo