Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA N’UBURYO BWO GUSUKURA UMUBIRI WAWE (Detoxification)

Umubiri w’umuntu ukora nk’uruganda,hari byinshi bikorerwamo bigakorwa n’ibice by’umubiri bitandukanye,aho usanga buri gice gifite akazi kihariye gikora,ariko nanone bikunganirana,kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza.Igihe rero bimwe mu bice by’umubiri bitari gukora neza,ni hahandi umuntu atangira kurwaragurika ndetse no kumva atamerewe neza. Muri iyo mikorere rero,habamo ibice bishinzwe gusukura umubiri(Umwijimq,impyiko,uruhu,…),kuko umubiri ubika imyanada myinshi iba yaturutse mubyo tuba twariye,cyangwa se twananyoye. Muri iki gihe rero ibyanduza ikirere ni byinshi,n’imyanda ni myinshi.ni ngombwa gusukura umubiri wacu

Ese Detoxification ni iki ?

Detoxification cyangwa se Gusukura umubiri ni uburyo umubiri ukoresha ibice byawo bitandukanye mu gusohora imyanda mu mubiri,gusa hashobora no gukoreshwa ibindi binyobwa cyangwa ibiribwa mu gusohora imyanda mu mubiri(aha twavugamo nk’amazi,ibyayi,imboga n’imbuto n’ibindi…).

Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko imyanda yabaye myinshi mu mubiri ?

Muri ibi bimenyetso twavugamo nka :

  • Umunaniro ukabije
  • Ubwivumbagatanye bw’umubiri (allergies)
  • Kwangirika k’uruhu
  • Ku gitsina gore bashobora kugira ibibazo mu mihango
  • Kurwara umutwe
  • Kumva ugugaye mu nda,igogora ritagenda neza,ndetse ukagira n’impatwe (constipation)
  • Kwangirika kw’ibice bitandukanye biterwa n’udukoko (infection)
  • Kubabara mu ngingo zitandukanye
  • Kugira ibinya mu mikaya
  • Kubura ibitotsi
  • Kugira impumuro mbi,cyane cyane mu kanwa

Ese ni izihe ndwara zishobora guterwa nuko imyanda yabaye myinshi mu mubiri ?

Hari indwara nyinshi ziterwa n’imyanda myinshi mu mubiri,twavugamo nka :
• Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease)
• Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease)
• Kubura ibitotsi (Insomnia)
• Indwara z’umutima (Heart diseases)
• Uburwayi bw’umunaniro uhoraho (Chronic fatigue syndrome)
• Kanseri zitandukanye
• Rubagimpagimpande (Arthritis)
• Indwara ziterwa no kwisubiramo k ;umubiri (Autoimmune disease)

Ese wakora iki ngo ukure imyanda mu mubiri wawe ?

Inzobere mu by’ubuzima yitwa Mark Hyman, MD,Director of Cleveland clinic’s center for functional Medecine,yatanze inama zikurikira :
1. Jya unywa amazi asukuye,byibuze Litiro imwe n’igice ku munsi (1.5L/day).
2. Ni byiza kujya ku musarane byibuze hagati ya rimwe na kabiri ku munsi,niba utajyayo,ukeneye ubufasha.
3. Kurya imboga n’imbuto burya nabyo ni byiza kuko bifasha umubiri gusohora imyanda.
4. Gabanya gukoresha cyane imiti n’ibindi bintu nk’itabi cyangwa ikawa.
5. Gukora imyitozo ngororamubiri
6. Gerageza kuruhuka

Ese wari uzi ko hari ibyayi bikoze mu bimera byagufasha gusukura umubiri wawe ?
Ni byiza kwirinda indwara,kurusha uko wakwivuza,ubu rero habonetse ibyayi bikoze ijana kw’ijana mu bimera,bikaba bifite ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n’ibigo bikomeye twavugamo nka FDA (Food and Drug Admnistration).Ibi byayi rero bifite ubushobozi bwo gusukura umubiri,bigatuma utarwaragurika.Muri ibyo byayi twavugamo nka :

Intestine cleansing tea,Proslim tea,kudding plus tea,Pine pollen tea n’ibindi.Tubibutse ko nta ngaruka bigira ku wabikoresheje.

horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo