Horaho Clinic
Banner

Dore ibimenyetso byakwereka ko ubura umunyungugu wa Kalisiyumu mu mubiri - VIDEO

Muri iki gihe,abantu benshi usanga bataka cyane,ukumva umuntu arakubwiye ngo ababara mu ngingo,cyane cyane umugongo,cyangwa se ugasanga arahorana umunaniro ukabije,nyamara burya ibyo bishobora kuba bifitanye isano no kubura imwe mu myunyungugu umubiri wacu ukenera cyane,aha rero reka tugaruke ku munyungugu wa Kalisiyumu (Calcium),ese umarira iki umubiri ?Ese iyo wawubuze,ni ibihe bimenyetso ugaragaza ?

Ese Kalisiyumu ni iki ?

Kalisiyumu cyangwa Calcium ni imyunyungugu(Minerals) umubiri ukenera cyane mu mikorere myiza yawo.Amenyo n’amagufa burya nibyo bikenera cyane iyi myunyungugu kugira ngo bikomere,gusa kalisiyumu ikora n’ibindi byinshi mu mubiri.Ikaba yinjira mu mubiri cyane iturutse mu byo turya bya buri munsi.

Ese ni akahe kamaro kayo ?

Nkuko tubikesha urubuga www.healthy-vitamin-choice.com, Kalisiyumu ifitiye akamaro kenshi umubiri wacu,muriyo bavugamo :
* Ifasha ugukomera kw’amenyo n’amagufa yo mu mubiri (Burya ngo amenyo n’amagufa yihariye 99% bya kalisiyumu iba mu mubiri,1% isigaye iboneka mu maraso)
* Ifasha umutima gutera neza.
* Ku bana bato,ituma bakura neza.
* Ifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso
* Ifasha imikaya(muscles) gukora neza ndetse igatuma Imyakura(nerves) itwara amakuru neza mu mubiri.
* Ifasha ikoreshwa ryiza ry’ubutare (fer,Iron) mu mubiri.
* Ifasha imvubura (Glands) z’imisemburo itandukanye,gukora neza.
* Ifasha ibikorerwa mu mubiri (Metabolism) kugenda neza.
* Irinda ibinya mu mubiri,ndetse no gufatwa n’imbwa (Cramps)

Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko yagabanyutse mu mubiri ?

Iyo Kalisiyumu yagabanyutse ni byo bita Hypocalcemia,umuntu ashobora kugira ibimenyetso bitandukanye,muri byo twavugamo :
• Kugira ibinya mu mubiri (Spasms) no gufatwa n’imbwa (Muscle cramps)
• Kumva utuntu tumeze nk’udushinge tujomba cyane cyane mu birenge no mu biganza
• Koroha kw’amagufa kuburyo nk’abageze mu za bukuru bo n’amagufa atangira kuvunika ubusa.
• Umunaniro ukabije ndetse no kubyuka unaniwe cyane (Morning sickness)
• Kubabara mu ngingo zitandukanye
• Ku bana bato,iyo babuze uyu munyungungu,amagufa atangira no kwihina kuko aba yoroshye (Rickets or Osteomalacia)
• Umuntu ashobora no kugira ikizengerera,ndetse akaba yagira na Paralizi
• Kubura ibitotsi.
• Ku gitsina gore,bashobora kugira ibibazo mbere yo kujya mihango (premenstrual Problems).
• Kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso.

Ese wari uzi ko habonetse inyunganiramirire za Kalisiyumu zagufasha ?

Ni byiza ko urya amafunguro abonekamo Kalisiyumu cyane,ariko ntabwo uzi ngo umubiri wawe wawuhaye ingana iki,hari n’ababa baratangiye kugira ibibazo byo kubura Kalisiyumu,ubu rero habonetse inyunganiramirire zikize cyane kuri Kalisiyumu kuburyo zongera Kalisiyumu mu mubiri. muri zo twavuga nka joint health capsule,compound marrow powder,calcium capsule.Izo nyunganiramirire zirizewe cyane ku kwego mpuzamahanga,ndetse zifite n’ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration),Nta ngaruka mbi ku wazikoresheje kuko zikozwe mu bimera kalisiyumu ibonekamo.

Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo