Horaho Clinic
Banner

DORE UKO WATANDUKANA N’INDWARA Y’IBICURANE BURUNDU - REBA VIDEO HANO

Muri iyi minsi kubera ihinduka ry’ikirere,usanga abantu batandukanye bibasiwe cyane n’indwara y’ibicurane,hamwe hari n’abananirwa gukora kubera kuzahazwa nayo.Ushobora kuba utazi ikiyitera,uko wayirinda ,ndetse ukaba utazi n’imiti yayikuvura,ubuzima bwawe bukamera neza.Muri iyi nkuru rero tugiye kubibavira imuzi n’imuzingo.

Ese ibicurane ni iki ?

Ibicurane,bakunze kwita Grippe, ni indwara yandura, yibasira imyanya y’ubuhumekero ; mu mazuru, umuhogo no mu bihaha,iyi ndwara irabangama cyane,kuko uyirwaye usanga afite ipfunwe mu bandi. Indwara y’ibicurane ikunda kwiganza mu gihe cy’ivumbi cg imvura cyane.

Ese yaba iterwa n’iki ?

Iyi ndwra iterwa na virus yitwa myxovirus influenza cg influenzavirus.Izi Virusi zitera ibicurane zikwirakwira binyuze mu mwuka (cg umuyaga), uyirwaye ayanduza binyuze mu kuvuga, gukorora cg kwitsamura. Ushobora guhura nizo virusi ako kanya cg zikaba zanyura mu kindi kintu uyirwaye yakozeho nka telephone cg ikindi gikoresho hanyuma ukikora mu mazuru, mu maso cg mu kanwa.

Ese ni bande ikunze kwibasira ?

  • Abantu bafite ubudahangarwa buri hasi
  • Abana bari munsi y’imyaka 5
  • Abagore batwite
  • Abakuze cyane
  • Abarwaye indwara zigabanya ubudahangarwa nk’asima, umutima, impyiko na diyabete,……
  • Ababyibushye birenze urugero

Dore inama zagufasha kwirinda no gukwirakwiza indwra y’Ibicurane ?

1. Gukaraba intoki:Ni uburyo bwiza bwo kurwanya ikwirakwira ry’indwara nyinshi zitandukanye, ushobora gukoresha amazi n’isabune cg ugakoresha imiti yabugenewe yo kogesha intoki .
2. Ipfuke ku mazuru mu gihe witsamura, ku munwa mu gihe ukorora. Ibi bifasha abandi mu gihe urwaye, bikurinda gukwirakwiza virusi zanduza ibicurane.
3. Irinde kujya mu ruhame, ahari abantu benshi. Mu gihe indwara y’ibicurane yiganje cyane, bikwirakwira byoroshye ahantu hose hari abantu benshi ; nko ku mashuri, mu bigo bitandukanye cg ibiro no mu modoka rusange. Mu gihe urwaye, gerageza byibuze kuguma mu rugo umunsi 1 kugira ngo ugabanye kuba wakwanduza abandi.
4. Ni ngombwa mu ifunguro rya buri munsi dufata kutiyibagiza imboga n`imbuto kuko zifasha umubiri kongera umubare w’abasirikare bawurinda bityo ubudahangarwa bugakomera.
5. Ni byiza kandi kwirinda gufata ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ni na byiza kunywa amazi menshi n’icyayi inshuro zirenze imwe ku munsi mu gihe umuntu yarwaye ibicurane, ibi bifasha umubiri gusohora imyanda itandukanye, kandi gukira biba byegereje.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ivura ibicurane ndetse ikazamura
n’ubudahangarwa bw’umubiri wawe ?

Ni byiza ko wakwirinda iyi ndwara,witwararika kubyo twavuze haruguru,ariko kandi hari n’igihe ushobora kuba ukunze kwibasirwa n’iyi ndwara kenshi,bigatuma ndetse n’akazi kawe gapfa bitewe n’uko ikuzahaza,Ubu rero habonetse imiti y’imyimerere ikozwe mu bimera ndetse ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo (Twavuga nka:FDA:Food and Drug Admnistartion),ikaba yica za virus zitera ibicurane ndetse ikazamura n’ubudahangarwa bw’umubiri cyane.Muri iyo miti twavugamo kna : Propolis plus capsules ,Kudding plus tea ,Cordyceps plus capsule, Ganoderma plus capsules,…….
Iyi miti,nta ngaruka igira kuwayikoresheje,gusa ku bagore batwite ndetse n’abonsa,ntabwo baba bayemerewe.
Aho wayisanga
Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo