Umuntu ashobora kukubwira ko afite igice cy’umubiri we cyapfuye ndetse kikagera n’aho kibora kandi we agihumeka,ariko wowe ntubyemere,nyamara bibaho ndetse ni indwara izwi,iyo ndwara ikaba yitwa “Gangrene” Muri iyi nkuru,tugiye kubabwira byinshi kuri iyi ndwara ndetse n’ubufasha ku muntu uyirwaye.
Ese Gangrene ni iki ?
Gangrene ni indwara yo gupfa kw’igice runaka cy’umubiri,icyo gice ntigikore ndetse kikanabora. Ibice bikunda kwibasirwa cyane,twavugamo:intoki,amano,Amaguru ndetse n’amaboko.Ariko ishobora no kwibasira igice runaka cy’imbere mu mubiri.
Ese iyi ndwara iterwa n’iki ?
Amaraso afitiye akamaro kanini ubuzima bwacu,uretse gutwara umwuka mwiza ndetse n’intungamubiri mu mubiri wacu, aba yifitemo n’abasirikari barinda umubiri kutangizwa n’udukoko (Infection).Iyo rero hagize impamvu ituma amaraso adatembera neza mu gice runaka cy’umubiri,Utunyangingo tw’icyo gice dutangira gupfa,udukoko tugatangira kwiyongera kuko nta bwirinzi buhari,Igice kigatangira gupfa,ndetse kikageraho kikabora.Icyo nicyo gitera Gangrene.
Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma amaraso adatembera neza,aha twavugamo nka :
* Diyabeti
* Indwara z’imitsi,aho imitsi yifunga kubera ibinure byinshi
* Kunywa itabi
* Gukomereka cyane,wenda bitewe n’impanuka,imitsi ikangirika cyane
* Umubyibuho ukabije
* Kugira ubudahangarwa buri hasi cyane
Ese ni ibihe bimenyetse bishobora kuranga iyi ndwara ?
- Uruhu rutangira guhindura ibara,rugatangira kuba umukara
- Utangira kumva icyo gice gikonje ndetse ukumva cyabaye ikinya
- Kugira ububabare,kubyimba ukumva harimo amashyira
Iyo udukoko twangije igice runaka (Infection) twageze mu maraso,bishobora kukuviramo uburwayi bukomeye iyo udakurikiranwe hakiri kare,bishobora kurangwa : - Umuvuduko w’amaraso uri hasi (Low blood pressure)
- Gutera cyane k’umutima
- Guhumeka nabi
- Guhindagurika k’ubushyuhe mu mubiri
- Kugira ububabare mu mubiri
- Gutakaza ubwenge,…………..
Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha kwirinda no guhangana n’iyi ndwara ?
Nibyiza kwirinda zimwe mu mpamvu zitera ubu burwayi,kuko ni byiza kwirinda kurusha kwivuza,ubu rero habonetse imiti myimerere,yizewe ku rwego mpuzamahanga,ihangana cyane n’udukoko twangiza igice runaka (infection),ndetse igahangana n’indwara nka Diyabeti,Kanseri,… ndetse ikaba ituma amaraso atembera neza mu mubiri,bityo ikaba ihangana cyane na Gangrene,Kuburyo byatuma wirinda ibyago byo kuba wabura urugingo rwawe.Muri iyo miti twavugamo nka:Propolis plus capsules,Cardiopower capsule,Ginseng Rh capsule,Zinc tabltets,……twabibutsa ko iyi miti nta zindi ngaruka igira ku mubiri kuko ikoze mu bimera.
Pt Jean Denys NDORIMANA /horahoclinic.rw
Ibitekerezo