Horaho Clinic
Banner

Kuribwa umugongo ikibazo cyibasira abakuru n’abato ese giterwa n’iki ?

Kuribwa umugongo muri iki gihe byibasira abantu benshi bitewe n’ubuzima bw’iki gihe ; umubare munini cyane cyane w’abakiri bato usanga bakora bicaye, bakarya bicaye, bakagenda bicaye muri make ubuzima bwabo igihe kinini bukaba kwicara, ibi bigabanya cyane imibereho myiza ndetse n’ubuzima bwiza muri rusange bikaba byagira ingaruka zikomeye ku buzima bwacu.amkuru dukesha umutihealth atwereka atugaragariza ko ;
Ubu bubabare buri mu byiciro bitandukanye hari ;ubworoheje hakaba n’ubukomeye cyane, bwibasira kandi abantu bose hatitawe ku myaka ; cyane cyane ababyibushye birengeje urugero , kimwe n’abahora bicaye, abanywi b’itabi, n’abahora kuri stress ikabije.

Ibimenyetso byo kuribwa umugongo
Bigenda bitandukana bitewe n’urwego ugezeho rw’uburwayi harimo ;

• Kubabara imikaya
• Kutabasha gutambuka neza cg guhindukiza umugongo
• Ububabare bugenda bugaruka mu gice cy’umugongo
• Uburibwe bugenda bukagera mu matako n’amaguru
Kuribwa umugongo akenshi birakira hadakoreshejwe imiti, mu gihe cyingana n’ibyumweru 2. Iyo bishize ukiribwa cyane ni ngombwa kugana kwa muganga
Rimwe na rimwe hari igihe kuribwa umugongo biba byerekana ubundi burwayi bukomeye, nubona buherekejwe na bimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga :
• Biherekejwe n’umuriro
• Kumva noneho utakibasha kunyeganyeza umugongo
• Kumva ufite ikibazo mu ruhago cg se mu mara yawe havugamo ibintu
• Niba wumva bukabije, ndetse ntibunashire kabone nubwo waba waruhutse cyane
• Bukomeza bukagera mu maguru cg ukuguru kumwe, cyane cyane niwumva burenze mu mavi.
• Nubona uri gutakaza ibiro ku buryo bugaragara
• Niwumva ucika intege cyane, cg ukagira ibinya mu kuguru kumwe cg yombi
Ugomba kugana kwa muganga byihutirwa, mu gihe utangiye kuribwa umugongo bwa mbere ufite cg urengeje imyaka 50, cg mu gihe unywa inzoga nyinshi, ukoresha imiti myinshi nabi, ukoresha imiti yongera imbaraga, ukeka cg mu muryango hari urwaye kanseri ndetse n’indwara yo kuvunguka kw’amagufa ya ostheoporosis.

Ni iki gitera kuribwa umugongo ?

Kuribwa umugongo bishobora guterwa no ; kwicara nabi, kuryama nabi, kugwa cg se guterura ibintu biremereye, ubu buribwe bumara igihe kitarengeje iminsi 40 (uburibwe bworoheje). Uburibwe bugejeje mu mezi 3 buba bwabaye ubukomeye ugomba kugana kwa muganga.
Uburibwe bwinshi bworoheje buturuka ku mikaya mito cg ligaments zizwi nka strains, iyi mikaya mito cyane y’umugongo ibabara byoroshye mu gihe wicaye nabi, wayikoresheje cyane cg se guterura ibiremereye.
Hari igihe kuribwa umugongo bishobora kuza gutyo nta n’impamvu ukeka ibiteye, aha ni ngombwa kugana kwa muganga kuko bagukorera ibizami bakareba ikibitera.
Uburibwe bukabije bushobora kwerekana izindi ndwara zikomeye, zimwe muzo twavuga :
* Kubyimbagana cg se gucika kwa diske z’umugongo.
* Indwara yo kuvunguka kw’amagufa
* Arthritis
* Trauma
* Urutirigongo rwihinnye cg ruteye nabi
* Infections zimwe na zimwe

Ni gute wakwirinda kuribwa umugongo ?

Kumenya icyaguteye umugongo ukakirinda nibwo buryo bwa mbere bwo kwirinda ko ubwo buribwe bwakomera cg bwazagaruka.
Nubwo abantu bose guhera ku bana, bashobora kurwara umugongo, hari ibintu bimwe na bimwe bigushyira mu kaga ko kurwara cyane. Ibyo twavuga :
Imyaka. Uko ugenda ukura niko kuribwa umugongo bigenda biza, guhera ku myaka 30 na 40 gutyo
Kunywa itabi. Ibi bituma umubiri utageza neza intungamubiri muri diske z’umugongo
Indwara zimwe na zimwe z’amagufa nka arthritis na kanseri zishobora gutera ubu bubabare .
Ibiro birengeje urugero. Kugira ibiro biremereye umubiri bishyira mu kaga umubiri cyane cyane ku gice cy’umugongo.
Kudakora sport. Imikaya idafite imbaraga cg idakoreshwa ishobora gutera umugongo kuribwa
Guterura nabi. Gukoresha umugongo mu cyimbo cyo gukoresha amaguru bitera kubabara umugongo
Ibibazo mu mitekerereze. Abantu bagira ikibazo cyo kwiheba no kwigunga baba bafite ibyago biri hejuru byo kuribwa umugongo

Ese wari uziko hari imiti myimerere yagufasha igihe ubabara umugongo ?

Mu Rwanda Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).
Iyo miti rero ikaba ifasha cyane ku bibazo bitandukanye by’umugongo .
Muri iyo miti twavugamo nka : Joint Health Capsule, Calcium Capsule,compound marrow powder, calcium softrgel……..

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo