Umusemburo wa Testosterone ni umusemburo w’ingenzi cyane cyane ku bagabo ; kuko ufasha byinshi harimo kugira ubushake bwo gukora imibonano, kongera uburemere bw’amagufa n’imikaya. Muri make niwo musemburo ugaragaza imiterere ya kigabo.Uyu musemburo ukorwa cyane ku bwinshi mu gihe cy’ubugimbi, hanyuma uko umugabo/umuhungu agenda akura/asaza ukagenda ugabanuka. Iyo rero uyu musembro wagabanyutse bigira ingaruka ku bagabo cyane cyane ku mikorere y’imyanya ndangagitsina y’umugabo, aho usanga gutera akabariro ari ikibazo bikaba bateza amakimbirane mu miryango.
Muri iyi nkuru reo tugiye kureba byinsh kuri iyi misemburo ndetse tunarebe ubufasha ku bantu bafite ikibazo cy’imisemburo mike.
Dore rero ibimenyetso simusiga byakwereka ko iyi misemburo yagabanyutse mu mubiri wawe
Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku bijyanye n’ubuzima,Healthline mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “signs of Low testosterone”,tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso byakuburira.Muri byo rero twavugamo :
1. Kugabanyuka k’ubushake mu gutera akabariro
Uyu musemburo wa testosterone ugira uruhare cyane mu gutuma umugabo agira ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina,iyo rero iyi misemburo yagabanyutse,ubushake butangira kugenda bugabanyuka. Ugasanga umugabo niba afite umugore amaze ukwezi nta gutera akabariro. Aha rero kaba kabaye iyi misemburo iba yatandiye kugabanyuka.
2. Kudafata umurego neza w’igitsina cy’umugabo (Erectile dysfunction)
Kubera ko iyi misemburo ituma umuntu agira ubushake,ibi bituma n’igitsina gifata umurego neza ndetse ntigicike intege vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.Iyo rero yagabanyutse,igitsina gishobora gutakaza imbaraga.Gusa,iyi misemburo si yo yonyine yatuma umuntu adashyukwa neza,kuko hari n’izindi mpamvu zirimo uburwayi butandukanye,twavuga nka:Diyabeti,Umuvuduko ukabije w’amaraso,Kunywa itabi n’inzoga byinshi,stress,……
3. Kugabanyuka kw’amasohoro
Iyi misemburo ya Testosterone igira uruhare rukomeye mu gukorwa kw’amasohoro,iyo rero yagabanyutse,ushobora gutangira kubona ko amasohoro yawe yatangiye kugabanyuka. Nubona rero amasohoro yawe yagabanyutse nta yindi mpamvu uzi yabiteye, uzatekereze no kuri iyi misemburo.
4. Gutakaza umusatsi (Hair Loss)
Iyi misemburo igira uruhare mu bindi bikorwa bibera mu mubiri,nko gutuma umusatsi umera,uko umuntu agenda akura rero,imisemburo igenda igabanyuka,n’umusatsi ugatangira gupfuka.iki rero nacyo cyaba ikimenyetso cyo kugabanyuka kw’iyo misemburo.
5. Kugwingira kw’igitsina
Iyi misemburo igira uruhare cyane mu mikurire y’igitsina cy’umusore cyangwa se umugabo, iyo rero igabanyutse, ibi bitera kugwingira kw’igitsina. Hari benshi usanga igitsina cyabo cyaranze gukura. Ni byiza ko bajya kwa muganga bakareba nib nta kibazo cy’iyi misemburo baba bafite.
Ibyo wakora niba ushaka kwirinda kugabanyuka kw’iyi misemburo
1. Gerageza ugabanye ibiro
Umubyibuho ukabije utuma uyu musemburo wa Testosterone ugabanyuka ku bagabo,mu gihe rero ufite ibiro byinshi, birengeje urugero rwawe ni ngombwa kubigabanya, kugira ngo ufashe umubiri wawe gukora neza umusemburo wa Testosterone.
2. Gerageza kugabanya ingano y’isukari ufata
Isukari mu maraso (blood glucose) iyo yiyongereye bituma umusemburo wa Testosterone ugabanyuka, abahanga bavuga ko iyo igipimo cy’isukari kizamutse mu maraso, bigabanya uyu musemburo ku kigero cya 25%. Ni ngombwa kugabanya ibiryohera ufata, mu rwego rwo kwirinda ko isukari mu maraso yazamuka, bityo uyu musemburo ukaba wagabanuka.
3. Jya ugerageza gukora imyitozo ngororamubiri (Sport)
Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri cyane cyane ikomeza imikaya (nko guterura cg se gukora izindi zikoresha imbaraga nyinshi) byongera urugero rw’umusemburo wa testosterone. Niyo mpamvu uzasanga abantu bakora sport cyane, ari bo bahorana imbaraga zo gutera akabariro, bakabaho bishimye kandi bafite imbaraga nyinshi.
4. Gusinzira bihagije
Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko kudasinzira bihagije bigabanya urugero rw’umusemburo wa testosterone cyane.Ku muntu mukuru ni ngombwa kuryama byibuze amasaha 7-9 buri joro. Niba wifuza kugira urugero rukwiye rw’uyu musemburo ryama amasaha akwiriye.
Ese wari uzi ko mu Rwanda habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire zikoze mu bimera zikemura iki kibazo kizengereje abagabo ?
Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bimenyetso,wahita ujya kwa muganga kugira ngo barebe koko niba ari cya kibazo cy’imisemburo mike,bapima hifashishijwe amaraso,bakarebamo ingano ya ya misemburo ya Testosterone.
Ubu rero habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire by’umwimerere bivura burundu iki kibazo cy’imisemburo mike,Ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge bw’ibigo bikomeye nka FDA ( Food and Drug Admnistration). Ibi nta ngaruka bigira ku muntu wabikoresheje. Muri yo twavugamo nka Vig Power capsule,Zinc Tablets,Multivitamins,Pine Pollen Tea, Ginseng Rh Capsules,…….
Aho wabona ubu bufasha
Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0788698813/0785031649 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys/ horahoclinic.rw
Ibitekerezo