Horaho Clinic
Banner

NIBA USHAKA KWIRINDA DIYABETI (DIABETES), JYA WITA KURI IBI BINTU 4

Indwara ya Diyabeti ni indwara iri guhitana benshi muri iki gihe,irababaza ndetse ishobora no kukumugaza. Abantu benshi baba abayirwaye cyangwa abatarayirwara bagirwa inama nyinshi ku bijyanye n’imirire ndetse n’imibereho mu buzima busanzwe. Muri iyi inkuru rero tugiye kureba ibintu 4 by’ingenzi byagaragajwe n’abashakashatsi byagufasha kwirinda iyi ndwara ya Diyabeti

1. Mu gihe ugiye gufata amafunguro hera kuri salade

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Arizona bwerekanye ko abantu barwaye Diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri bashobora kugabanya isukari mu maraso yabo mu gihe bamize nibura ibiyiko bibiri by’isupu irimo vinegere (Vinegar) mbere yo gufungura ibiribwa birimo isukari. Niba rero utarayirwara,ni byiza ko ujya ubanza kurya Salade mbere yo kurya ibiry bisanzwe.

2. Kunywa ikawa nyinshi
Kawa ifatwa nk’ikintu kigabanya ingaruka zo kuba umuntu yarwara Diyabeti yo mu bwoko bwa 2.Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Havard ku bantu 126 000 banywaga kawa ku gipimo gihanitse nibura udutasi 6 buri munsi, bagaragaje amahirwe yo kutarwara Diyabeti kuva kuri 29 kugeza kuri 54% ugereranije n’abandi.
Nk’uko abashakashatsi babitangaza, ngo ni ngombwa ko mbere yo gufungura umuntu akwiye kumira ibiyiko bibiri by’isosi irimo vinegere n’ibiyiko bitatu bya Yaourt, akayiko gato k’ikawa irimo ubuki, umunyu na puwavuro kuko bituma isukari igabanuka mu maraso.

3. Gusinzira hejuru y’amasaha atandatu mu ijoro

Mu gihe bisanzwe bizwi ko kubura ibitotsi bigira ingaruka zo kugira umuvuduko w’amaraso, ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Yale, bwerekanye ko abasinzira munsi y’amasaha atandatu ku ijoro bagira ingaruka zo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, kuko gusinzira nabi bituma imisemburo igenzura isukari mu mubiri idakora neza.
4. Gufata ifunguro ririmo imboga buri munsi

Abagore barya inyama nibura inshuro eshanu mu cyumweru bagira ingaruka hejuru ya 29% zo kurwara Diyabeti yo mu bwoko bwa kabiri ugereranije n’abazirya inshuro imwe mu cyumweru.Ibi ni ibyaragajwe n’abashakashatsi ku bagore 37 000 mu kigo cy’ubushakashatsi cya Havard, bavuga ko cholesterol iba mu nyama cyane cyane izitukura igira uruhare mu kongera Diyabete.

Dore rero ubufasha ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabeti

Mu gushaka kumenya ubufasha ku bantu barwaye Diyabeti, twegereye UWIZEYE Dieudonne mu ivuriro HORAHO Life adusobanurira ko iyo kwa muganga basanze umuntu afite Diyabeti,hari inyunganiramiririre zikoze mu bimera baguha,izi ngo zisana inyama yitwa Impindura , pancreas ( ishinzwe gutanga wa musemburo wa Insuline ) ikabasha gutanga wa musemburo neza,ikindi kandi izi nyunganiramirire zituma umurwayi wa diyabeti nta zindi ngorane agira nko kugira inyota cyane,kunyara kenshi,kuba yaba Paralize,kurwara ibisebe n’ibindi.Muri zo twavugamo nka
Glucoblock capsules,Balsam pear tea,Chitosan capsules,…

Izi nyunganiramirire zikoze mu bimera,zirizewe kandi zikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ikindi kandi ziremewe kuko zifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka zigira ku muntu wazikoresheje.

Izi nyunganiramirire ziboneka hehe ?

Uramutse izi nyunganiramirire z’umwimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 cg 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo