Horaho Clinic
Banner

Dore ibimenyetso 6 byakwereka ko impyiko zawe zifite ibbibazo

Impyiko ni ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu,zikora akazi kenshi ko kuyungurura amaraso imyanda ikavamo,iyo zagize ibibazo zigakora nabi umubiri wose urahungabana ndetse imikorere y’umubiri igahungabana.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibimenyetso 10 byakwereka ko impyiko zawe zirwaye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa “santeplusmag” mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “signes que vos reins sont malades et qu’il faut agir d’urgence”
1. Kubura ibitotsi : Iyo impyiko zawe zidakora neza akazi ko kuyungurura amaraso ntigakorwa neza. bityo rero imyanda iba myinshi mu mubiri bigatuma ubura ibitotsi cyane.
2. Umunaniro ukabije no kurwara umutwe cyane : Impyiko zigira uruhare rukomeye mu ikorwa ry’amaraso mu mubiri binyuze mu musemburo bita ” hormone glycoprotéique”,Iyo rero impyiko zikora nabi,amaraso aba make bityo ukumva uhorana umunaniro ndetse ukaba warwara umutwe uhoraho.
3. Kubyimba ibice bimwe na bimwe by’umubiri : Gukora nabi kw’impyiko bituma amazi yireka mu mubiri ( Water retention) biba byatewe n’uko umunyu wa sodiyumu wabaye mwinshi mu mubiri,ibi rero bituma ibice bimwe na bimwe bibyimba,bikunze kuba cyane ku maguru.
4. Kubabara mu gice cy’umugongo wo hasi : Umuntu iyo arwaye impyiko,ababara mu mugongo w’inyuma mu gice cyo hasi aho impyiko ziherereye ndetse ubwo bubabare bushobora kugera no mu maguru ndetse bikunze guherekezwa n’isesemi no kubura ingufu.
5. Amaso arananirwa ndetse akaba yanabyimba : Iyo impyiko zangiritse zitakibasha kuyungurura amaraso bitera gutakaza intungamubiri za Proteyini zinyuze mu nkari,ibi rero bitera kubura kwa Proteyini mu mubiri,bityo bikagira ingaruka ku maso ugasanga yanabyimbye.
6. Guhindagurika kw’ibara ry’inkari ndetse n’inshuro ushaka kunyara : Nubona inkari zawe zatanggiye guhindura ibara,ndetse n’inshuro ushaka kunyara zikiyongera,uzihutire kujya kwa muganga kuko bishobora kuba ari ikimenyetso ko impyiko zawe zidakora neza.
Icyitonderwa : Bimwe muri ibi bimenyetso bishobora kuba byaterwa n’izindi ndwara zitandukanye,ni byiza ko iyo ubibonye wihutira kujya kwa muganga kugira ngo barebe ikibazo ufite.
Ese wari uzi ko hari imiti myimerere nyagufasha ku burwayi bw’impyiko ndetse no kuzirinda ?
Kubera akazi gakomeye impyiko zikora,ni ngombwa kuzisigasira zigakora neza,gusa hari igihe ushobora kuba uzirwaye,cyangwa baragusuzumye bakakubwira ko zidakora neza.ubu rero habonetse imiti ikozwe mu bimera,ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration),ikaba ifasha impyiko kuyungurura neza amaraso, irazisana iyo zangiritse,ndetse ikica udukoko twazangiza.Muri iyo miti twavugamo nka:Kidney tonifying capsule,Cordyceps plus,Capsules,Soybean Lecithin capsules,Kudding plus tea,…….
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho dukorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
PTJean Denys /horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo