Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ingenzi ku bashakanye ikaba ikorwa hagamijwe hagamijwe kororoka no kunezeza umubiri ndetse no kongera ubusabane n’urukundo hagati yabo.Nyamara ubushakashatsi bunyuranye bwerekana akandi kamaro k’imibonano mpuzabitsina haba ku bagabo no ku bagore.
Muri iyi nkuru tugiye kubabwira akamaro ko gukora imibonano mpuzaitsina ku bashakanye nkuko byatangajwe n’ubushakashatsi butandukanye.
Icyitonderwa : Imibonano mpuzabitsina ikozwe n’abashakanye niyo mibonano yemewe kandi igirira akamaro abayikora.
1. Byongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibonano byibuze kabiri mu cyumweru byongera ubwinshi n’ingufu by’ibirinda umubiri.ntibibasirwe n’indwara zandura. Izo ni nka grippe, n’izindi ndwara ziterwa na mikorobi.
2. Ku bagore bibafasha kubasha gufunga inkari :Ubusanzwe abagore 30% bagira ikibazo cy’uko iyo atinze kujya kunyara ashobora kwinyarira.Iyo ukoze imibonano ukarangiza, byongerera imikaya yo mu kiziba cy’inda ingufu zo kwikanda na cyane ko mbere yo kurangiza akenshi usa n’uwihina ku buryo mu nda yo hasi hikanya cyane.
3. Bigabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso :Ubushakashatsi nanone bwerekanye ko gukora imibonano, bigabanya uko umutima utera wohereza amaraso (systolic BP).
4. Ni siporo :Nubwo utasimbuza imibonano izindi siporo, ariko nayo hari icyo ikumarira.Imibonano ituma umubiri utwika Calories hafi 5 ku munota. Ibi byongerera ingufu umutima ndetse bikanatuma imikaya yawe ikora neza.Ku bifuza kugabanya ibiro, iyi nayo bayongera muri siporo bakora.
5. Bigabanya ibyago byo kurwara umutima :Imibonano myiza ni ingenzi ku mikorere y’umutima.Dukuyemo ko bituma umutima utera neza, binafasha mu kuringaniza igipimo cya estrogen na progesterone. Iyi misemburo nayo iyo itari mu bipimo byiza, akenshi iyo iri hasi bitera indwara z’imitsi no gutera nabi k’umutima.Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina byibuze kabiri mu cyumweru bibagabanyiriza 50% ibyago byo kurwara umutima.
6. Byongera ibitotsi : Nibyo koko nyuma yo kurangiza, umubiri uhita wumva ugiye agacuho noneho bigasozwa no gusinzira. Ibi akenshi uzabimenyera ho ko umugore arangije kuko ahita asinzira neza. Ibi biterwa n umusemburo wa Melatonin ukaba warabatijwe umusemburo w ibitotsi no kuruhuka.
7. Birwanya stress : Kuba hafi y’uwo ukunda bigutera kumva uruhutse, ukibagirwa imiruho.Mu mibonano mpuzabitsina harekurwa umusemburo wa oxytocin, wabatijwe umusemburo w’urukundo. Niwo utuma umusabano n umubano mwiza mu bashakanye birushaho kwiyongera.
8. Bituma uhorana itoto :Gukora imibonano mpuzabitsina byibuze inshuro 4 mu cyumweru bizagufasha gutuma utagaragaza gusaza ku ruhu. Ndetse ngo uzajya uboneka nk ufite imyaka yawe ukuyemo imyaka hagati ya 6 na 10. Rero umuntu nakubwira ko afite imyaka 35 wowe wamucyecyeraga 28, ibanga nta rindi.
Ese waba ugira ibibazo mu mibonano mpuzabitsina ? Dore igisubizo !
Nkuko tumaze kubibona,imibonano mpuzabitsina ikozwe neza igirira akamaro abashakanye,ibaze rero uri nk’umugabo ukaba urangiza vuba,ucika intege,ubura ubushake cyangwa se igitsina ntigifate umurego,cyangwa se uri umugore ariko ubushake ntabwo ugira,nta bubobere,ndetse ntuzi ibyo bita kurangiza. Iyo bimeze gutya rero ntabwo imibonano mpuzabitsina yakugirira akamaro. Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera haba ku bagabo no ku bagore bafite ibyo bibazo,ikaba ikemura ibyo bibazo byose.Irizewe kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo nka FDA (Food and Drug Admnistration).Muri yo twavuga nka : Vig power capsule,Soy power Capsule,Royal jelly Capsule,Pine pollen tea,Ganoderma Coffee,……
Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0789433795/0726355630 cyangwa ukagana aho Horaho Life dukorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302.Ushobora no gusura urubuga rwacu ari rwo www.horahoclinic.rw
PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo