Umubiri wacu ukenera intungamubiri nyinshi kugira ngo ubashe gukora neza ndetse n’indwara nyinshi zitabasha kutuzengereza cyane ko izo ntungamubiri zitandukanye zituma ubudahangarwa bw’umubiri bukomera.Habaho ubwoko bwinshi bw’intungamubiri zitandukanye,nka za Vitamini,Poroteyini ndetse n’imyunyungugu.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe Ibiza by’intungamubiri ya Vitamini C ku buzima bwacu.
Iyi ntungamubiri iboneka mu biki ?
Iyi vitamin iboneka gusa mu bimera ni ukuvuga imboga n’imbuto.Muri zo twavugamo nka :
Imboga : Poivron (cyane cyane izitukura), Broccoli, Amashu, Inyanya,Imboga rwatsi
Imbuto : Amacunga,Indimu,Inanasi,Ipapayi,Amapera,Pomme,Imineke n’inkeri
Tunayibona kandi mu n’ibijumba.
Dore akamaro ka Vitamin C mu ubiri wacu
o Irinda Indwara yo kuva amaraso mu menyo
o Irinda ikanavura inkorora ivanze n’ibicurane
o Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bityo ikarwanya udukoko
o Igabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso
o Isukura umubiri iwukuramo imyanda
o Ituma uruhu ruhorana itoto rukaguma korohera
o Ifasha mu kurwanya kanseri zinyuranye
o Irinda imitsi ijyana amaraso mu bwonko kuba yakwangirika
o Ni ingenzi mu kuvura ibisebe no gutuma byuma vuba
o Ifasha mu kurwanya asima (cyane cyane ibimenyetso byayo)
Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko iyi Vitamini yabaye nkeya mu mubiri
Kubera umubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo kubika vitamini C nkeya, bisaba guhora uyifata. Zimwe mu ngaruka zo kutagira vitamin C twavuga :
• Kugira utudomo tw’igitaka cg umukara ku ruhu, cyane cyane ku matako no ku maguru.
• Ishinya y’amenyo yorohereye cyane ndetse izamo amaraso, ibi iyo bikabije bitera amenyo guhunguka akavamo
• Guhinduka kw’ibara ry’uruhu
Ese wari uzi ko habonetse inyunganiramirire za Vitamini C ?
Ni byiza ibiribwa bibonekamo Vitamini C twabonye haruguru,ariko nanone hari abantu badakunda cyane kurya imboga ndetse n’imbuto kandi ariho tuyikura.Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu mboga ndetse n’imbuto iyi Vitamini ibonekamo zitwa VITAMIN C Capsules. Zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka : FDA : Food and Drug Administration,n’ibindi.
Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho dukorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo