Ni kenshi iyo uganiriye n’umuntu ashobora kukubwira ko ashobora kumara ukwezi adakoze imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye kuko yumva nta bushake yumva afite,ibi nibyo bita FRIGIDITY ku bagore.Igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se gutera akabariro nkuko bamwe babyita ku bashakanye, nicyo gikorwa cy’ibanze kibahuza ndetse kigashimangira ubusabane n’umunezero baba bafitanye bafitanye bityo bagakomeza kunga ubumwe no kuryoherwa n’ubuzima.
Iyo iki gikorwa nyamukuru gihuza abashakanye kitagenze neza bitera umwiryane ndetse n’ubwumvikane bucye mu rugo bikaba byavamo no gucana inyuma ndetse no gutandukana.Muri iyi nkuru tugiye gusobanukirwa byinshi kuri iki kibazo ndetse n’igisubizo kuri iki kibazo cyabonetse.
Ese iki kibazo cyaba giterwa n’iki ?
Iki kibazo gikunze kugaragara kenshi ku bagore bakuze (Bacuze cg bari hafi gucura),ibi ahanini biterwa n’imisemburo bita ESTROGEN iba itangiye kugabanyuka cyangwa se yaragabanyutse mu mubiri wabo,bigatuma umugore yumva nta mibonano mpuzabitsina ashaka,gusa n’abakiri bato bataragera mu gihe cyo gucura nabo bashobora kugira iki kibazo.
Izindi mpamvu zishobora kubitera harimo :
Indwara zitandukanye nka Diyabete,indwara z’umutima,Hepatite,Cancer,….
Ihungabana umuntu yahuye na ryo
Kwiheba gukabije
Gufatwa ku ngufu
Ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano
Imisemburo itameze neza mu mubiri
Ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye
Kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi………
Dore ibyo ugomba kwirinda niba ufite iki kibazo
• Irinde kunywa inzoga n’itabi:Aho kunywa inzoga, wakwinywera divayi itukura (red wine) nabwo gacye, kuko yo ituma amaraso atembera neza
• Irinde cg ugabanye stress (imihangayiko) : ugomba kwirinda cyane stress no gutekereza ibiri hanze y’icyo gikorwa. Stress yangiza ubuzima idasize ubushake bwawe bwo gukora imibonano.
• Irinde kurya ibiryo byinshi : kurya cyane bitera kugira ubunebwe no kumva usinzira bityo bikagutera kumva nta bushake.
• Kwikinisha byo bigendere kure : iki ni igikorwa kibi cyane,ku bantu rero mugikora sibyiza kuko uko ugikora kenshi bwa bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bugenda bushira.
• Irinde kunywa ibinyobwa byongera imbaraga (energy drinks)
Ibi biribwa bikurikira ni ingenzi niba utagira ubushake
Umuneke
Urusenda
Igitunguru na tungurusumu
Amagi
Ubunyobwa,…………..
Ese wari uzi ko igisubizo cyabonetse kuri iki kibazo ?
Ni byiza gukurikiza inama twababwiye hejuru kugira ngo uhanagane n’iki kibazo,gusa nanone hari uba waragerageje bikanga,ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera ituma ya misemburo iba yaragabanyutse yiyongera mu mubiri bityo umubiri ugakanguka ubushake bukaboneka gutera akabariro bikagenda neza nta kibazo. Muri iyo miti twavugamo nka : Soy Power Capsules,Royal Jelly Capsules,Kidney tonifying (women).
Iyi miti irizewe ku rwego mpuzamahanga kuko yemewe n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).Nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.
Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wahamagara kuri numero 0788698813/0785031649 cyangwa ukagana aho Horaho Life dukorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura Muri etaji ya 3 mu muryango wa 301 na 302.Ushobora no gusura urubuga rwacu ari rwo www.horahoclinic.rw
PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo