Muri iki gihe umubyibuho ukabije ni ikibazo gikomeye haba mu Rwanda ndeste no ku isi muri rusange,kera mu muco w’abanyarwanda kubyibuha byari ikimenyetso cy’umuntu ubayeho neza mbese umuntu wagezeyo nkuko bamwe babyita.Nyamara nubwo bimeze bityo hari benshi batazi niba babyibushye birengeje urugero cyangwa se batanabyibushye muri rusange.Muri iyi nkuru rero ugiye gusobanukirwa byimbitse ikiciro urimo ndetse unamenye ubufasha ku kibazo cy’umubibuho.
Kubyibuha bikabije bisobanuye iki ?
Kubyibuha bikabije ni ukugira ibiro byinshi ugereranyije n’uburebure,igihe umubiri wawe ubitse ibinure by’umurengera,gusa umuntu ashobora no kugira ibiro byinshi adafite ibinure byinshi mu mubiri (urugero : nka babantu baterura ibiremereye).
Ni gute wamenya ko ubyibushye birenze urugero ?
Kugira ngo bamenye ko ufite ibiro byinshi cyane,hifashishwa igipimo bita BMI (Body Mass Index) ,iki gipimo nicyo kikubwira niba ufite ibiro bijyanye n’uburebure bwawe cyangwa se ufite ibro byinshi.
Dore uko babona icyo gipimo :
Ufata ibiro byawe (kg) ukagabanya uburebure (m) bwikubye kabiri
Iyo rero basanze BMI yawe iri hejuru ya 30,nta kabuza uba ubyibushye birengeje urugero (obesity).
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa mayoclinic,Dore ibisobanuro by’ibipimo bya BMI
BMI Icyo bisobanuye
Hasi ya 18.5 Uba unanutse (Underweight)
18.5-24.9 Nta kibazo uba ufite (Normal)
25.0-29.9 Uba ufite ibiro byinshi (overweight)
30.0-34.9 Ubyibushye birenze,mu rwego rwa 1 Obese (Class I)
35.0-39.9 Ubyibushye birenze,mu rwego rwa 2 Obese (Class II)
40.0 kuzamura Ubyibushye bikabije cyane, mu rwego rwa 3 Extreme obesity
(Class III)
Ese ni ibiki bitera kubyibuha bikabije ?
Nubwo umubyibuho ukabije ushobora guterwa n’impamvu nyinshi nko : uruhererekane mu miryango (genetic influences), Imyitwarire (behavioral influences) ndetse n’ihindagurika ry’imisemburo (hormonal influences),ariko kwinjiza ibinure byinshi mu mubiri ntubitwike niyo mpamvu nyamukuru yo kubyibuha.
Ngizi impamvu 2 nyamukuru zitera kubyibuha bidasanzwe :
• Kudakora imyitozo ngororamubiri : Abantu benshi banga gukora siporo nyamara iyo siporo itwika bya binure uba wariye,bigatuma bitibika mu mubiri.Ni byiza rero gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye.
• Imirire itaboneye ikungahaye ku binyamavuta ndeste n’ibinyamasukari : Inyama,Mayonnaise,Amafiriti,amavuta ya buri munsi,amasukari,imigati,…..Ibi ni byo abantu benshi bikundira gukoresha,ibi rero bigenda byibika gake gake mu mubiri,ugasanga wabyibushye birenze urugero.Niba ubikunda rero gerageza ugabanye kuko umubyibuho ukabije uragutegereje.
Wari uzi ko hari uburyo wagabanya ibiro ndetse ukanirinda umubyibuho ku buryo bwizewe ?
Ni byiza kwirinda bimwe twabonye bizana umubyibuho,gusa hari n’ababikora ntibikunde cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera, ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba itwika ibinure mu mubir ku buryo bwiza bigatuma ibiro bigabanyuka.Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri yo twavugamo nka Slimming Capsules,Kuding plus tea,Chitosan Capsule,…
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0789433795/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho DUkorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
PT jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo