Horaho Clinic
Banner

Niba utakundaga kukirya,menya ko Ikigori ni ingirakamaro ku buzima bwacu !

Ni kenshi uzabona abantu barya ibigori,ndetse uzabona ahantu henshi babirya habaye ubusabane cyangwa se abantu bateranye.Nyamara wenda hari igihe wowe ujya ugisuzugura kandi gifitiye akamaro umubiri wacu.Ushobora kukirya gitetse,cyokeje,ushobora kunywa igikoma cy’ibigori ndetse n’umutsima wacyo.Ese waba uzi akamaro k’ikigori mu mubiri wacu ? Nibyo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru :

Dore ibyiza 10 utari uzi byo kurya ikigori

1. Ikigori gikize ku bitera imbaraga
2. Ikigori gituma umusatsi umera neza ndetse gifasha n’uruhu gusa neza
3. Kirinda umutima ndetse kigatuma umutima ukora neza
4. Ikigori kigabanya urugimbu rubi (Bad Cholesterol) mu mitsi y’amaraso
5. Kirinda indwara yo kubura amaraso (Anemia)
6. Gifasha igogorwa ry’ibiryo gukorwa neza ndetse kikarinda impatwe (Constipation)
7. Gituma amaso akora neza ndetse kikarinda n’ubuhumyi
8. Gituma amagufa akomera.
9. Kirinda Kanseri zitandukanye.
10. Cyuzuyemo intungamubiri zitandukanye.

PT Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo