Iyo bavuze ko kunywa isukari nyinshi ari bibi,abenshi bumva indwara iri guhitana benshi yitwa Diyabeti,nyamara burya ntabwo isukari nyinshi itera Diyabeti gusa ahubwo igira ingaruka nyinshi ku mubiri w’umubtu ndetse no ku bice bitandukanye by’umubiri.Ese wari uzi ibyago uzagira niba ukoresha isukari nyinshi ?Kurikira byinshi muri iyi nkuru.
Dore ibyago uzagira niba ukunda kunywa isukari nyinshi
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwa drhealthbenefits,mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “Health Risks of Consuming too Much Sugar” ngibi ibibi byo kunywa isukari nyinshi :
1. Umubyibuho ukabije : kimwe mu bishobora guterwa no kunywa isukari nyinshi ni umubyibuho ukabije,kubera ko isukari umubiri uyikoresha nk’isoko y’ingufu,iyo rero ukunda kunywa isukari nyinshi,umubiri uyihinduramo ibinure,ukabibika mu mubiri,umuntu agatangira kubyibuha atyo.
2. Kuba imbata y’ibinyamasukari : Iyo ukoresha isukari nyinshi,ubwonko butanga umusemburo witwa Dopamine.Uyu musemburo rero ubwira ubwonko guhorana ubushake bw’isukari,ibyo rero bigatuma wumva uhora ushaka ibinyamasukari.
3. Umuvuduko w’amaraso uri hejuru : Nta gushidikanya ko kunywa isukari nyinshi byatera umuvuduko w’amaraso kujya hejuru,kuko umubyibuho akenshi ugendana n’umuvuduko w’amaraso.
4. Kugabanyuka kw’intungamubiri : Iyo umuntu akunda gukoresha ibinyamasukari byinshi,ahora yumva afite imbaraga mu mubiri,nyamara isukari ntigira za Vitamini,ndetse n’izindi ntungamubiri,Bityo rero umubiri wawe ushobora kuhazaharira kubera ko wabuze intungamubiri.
5. Guhorana inzara : Briya abantu bakunda ibinyamasukari cyane bahora bashaka ibyo kurya,kuko gukoresha isukari nyinshi bituma umubiri udatanga neza imisemburo bita leptin.Uyu musemburo rero niwo ubwira umubiri ko uhaze,iyo rero utari gutangwa neza,uhorana inzara.
6. Diyabeti : Kunywa isukari nyishi,bituma umubiri ushobora kutayishyira kuri gahunda,bityo ikaba nyinshi mu mubiri,umuntu akaba arwaye indwara y’igisukari,iri mu ziri guhitana benshi ku isi.
7. Kugabanuka k’ubudahangarwa bw’umubiri
8. Gukora nabi k’umwijima ndetse n’impyiko
9. Bituma umuntu asaza vuba
10. Bishobora gutera n’indwara ya Goutte,nayo izengereza abantu cyane.
Niba rero wakekaga ko gukoresha isukari nyinshi bitera gusa Diyabeti,wibeshyaga,kuko ishobora kukuzanira amakuba menshi mu mubiri wawe.
Ni gute wakwikuramo ubushake bw’ibinyamasukari ?
Nyuma yo kumva ibibi byo gukunda isukari cyangwa se ibinyamasukari,ugomba no kumenya uko wabicikaho,Dore hano rero inama :
• Jya ukunda kunywa amazi ahagije : iyo buriya umubiri wawe udafite amazi,ubushake bw’ibinyamasukari buriyongera.Ni byiza rero kunywa amazi ahagije kandi buri munsi.
• Jya ukora Imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho
• Jya ugerageza gusinzira neza ndetse no kuruhuka
• Jya wirira imbuto n’imboga cyane.
• Ushobora no gukoresha nk’igisheke mu mwanya wo kunywa isukari.
Dore rero ubufasha ku bantu bashaka kwirinda Diyabeti ndetse n’abayirwaye
Ni byiza kudakoresha isukari nyinshi kugira ngo wirinde ingaruka nyinshi twabonye haruguru,Ariko hari abantu benshi baba bashaka kwirinda Diyabeti,ndetse hari n’ababa bayirwaye ikabazengereza cyane. Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka:FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’impindura gukora neza bigatuma wa musemburo wa Insuline utangwa neza,isukari ikajya kuri gahunda, kandi igatuma Diyabete itangiza ibindi bice by’umubiri.Mu miti yagufasha kwirinda no kukuvura Diyabeti twavugamo nka :Glucoblock capsule,Balsam pear tea (Plant insulin),Chitosan capsule,............
Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw
Ibitekerezo