Abantu benshi bakunda kurya imyembe kuko igira akamaro gakomeye cyane ku mubiri w’umuntu cyane cyane intungamubiri zirimo,nyamara burya ngo amababi yawo nayo afite akamaro gakomeye cyane ku mubiri w’umuntu.Amababi y’umwembe agira vitamin A,C,B ndetse n’ibindi byinshi birinda umubiri.
Nkuko tubikesha urubuga rwandika ku buzima rwitwa “healthystripes “dore akamaro k’amababi y’umwembe mu mubiri w’umuntu :
- Afasha mu kugabanya isukari iyo iri hejuru
- Atuma umuntu aruhuka (Avura amavunane)
- Afasha kugabanya umuvuduko w’amaraso ndetse agatuma imitsi imera neza
- Ifasha ku bantu bafite ibibazo by’ubuhumekero nka Asima,ibicurane ndetse no gusarara.
- Amababi yawo,afasha kugabanya ububabare mu mubiri,ushobora gufata amababi y’umwembe ukayasiga aho ubabara.
Aya mababi,urayumisha ugakoramo ifu (Powder),ukaba washyira mu cyayi,cyangwa se ukayateka mu mazi nk’amajyane.
Ngayo nguko ! Sigasira ubuzima kuko nicyo gishoro ufite !
PT Jean Denys/Horahoclinic.rw
Ibitekerezo