Horaho Clinic
Banner

ESE KURANGIZA VUBA NI IKI ? ESE WARI UZI KO WAVURWA UGAKIRA ?

Kurangiza vuba mu gihe k’imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bihangayikishije abagabo batari bake ndetse tutanibagiwe n’abagore babo.Aho usanga umugabo ashobora kurangiza ataranatangira igikorwa nyirizina cyangwa akamara igihe gito cyane ndetse yanarangiza,ntiyongere kubishaka vuba,Ibaze nk’umugore baba bari kumwe uko asigara ameze ? Ushobora kuba utazi ko icyo kibazo ugifite,cyangwa se bikaba bikubaho utazi ngo byakemuka gute

Ese wari uzi ko wakira ?
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bishobora gutera kurangiza vuba ndetse n’ubufasha.

Ese kurangiza vuba ni iki ?

Kurangiza vuba(Premature ejaculation) ni ukugera ku byishimo bya nyuma cyangwa se gusohora k’umugabo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se akayikora ariko ntarenze hagati y’ iminota 2-3. Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo ndetse bikaba byanatera gutandukana kw’abashakanye.

Ese byaba biterwa n’iki ?

Ubusanzwe kurangiza vuba nta mpamvu izwi neza ibitera,ariko hari ibintu byinshi abahanga mu by’imikorere y’imyanya ndagabitsina bagaragaza ko bishobora gutera kurangiza vuba.muri byo twavugamo nka :

  • Kuba imisemburo itari kuri gahunda
  • Kuba umuntu arwaye indwara zitandukanye
    (Diyabeti,cancer,Umuvuduko w’amaraso ukabije,umutima,…….
  • Kuba utaramenyera imibonano (ubikoze vuba)
  • Kuba amaraso adatembera neza mu mubiri
  • Kubikorana n’umuntu mushya, mutamenyeranye.
  • Kuba udasiramuye
  • Kuba uhangayitse, udatuje, ubikoze nk’ubyibye
  • Uburyo bikorwamo. Hari position zimwe na zimwe zituma umuntu arangiza vuba
  • Kuba ubikoze utari ubiherutse
  • Kugira stress nyinshi

Dore zimwe mu nama z’ingenzi zatuma utarangiza vuba

1. Gutuza

Mu gihe wumvise ko uri hafi yo kurangiza, rekera kwinyeganyeza, uzamure umwuka mwinshi wongere uwusohore, ubikore 3. Uhite utekereza ikindi kintu nk’umupira warebye, film se, mbese use n’uwirengagiza ibyo urimo. Nyuma y’akanya ukomeze igikorwa.

2. Gukanda umutwe w’igitsina

Mu gihe wumva ugiye kurangiza nanone, uwo mukorana imibonano musabe kubumba amaguru cyane igitsina cyawe akinigire mu matako ye. Nawe ushobora gukuramo igitsina ukagifata ugakanda ku mutwe wacyo ukoresheje igikumwe n’intoki 2 zigikurikira. Wakumva byasubiyeyo ukongera ugakomeza.

3. Kwiyakana

Mu gikorwa, igihe wumvise ugiye kurangiza, wiyaka uwo muri kumwe,ugatuza.Hashira akanya ukongera, gutyo gutyo.

4.Kwitegura bihagije

Wikora imibonano uhubutse ; tuza mwitegure bihagije kandi mubikore mwese mufatanya. Niyo warangiza utarabikora, ariko kuko ufite umwanya, mukomeze gufatanya wongere ubishake. Nubikora bizagenda neza.

5.Kwisiramuza

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kiriya gihu gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cyongera ubushake. Iyo rero kivuyeho byongera umwanya umara mu gikorwa.

6. Guhindura position

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo bikozwe umugabo ari we uri hasi bituma igihe abikoramo cyiyongera kuko kwikubanaho bigabanuka.

7. Gukoresha agakingirizo

Ubu nabwo ni uburyo bwiza kuko bigabanya kwikubanaho. Gusa ku nshuro ikurikiyeho wareka kugakoresha kuko akenshi ku nshuro ya 2 utinda kurangiza.

Ese wari uziko hari imiti myimerere yagufasha kuri iki kibazo ?

Ushobora kuba waragerageje inama zose wagiriwe kimwe n’izo tumaze kuvuga haruguru,bikanga,kandi ukabona bigiye kugusenyera urugo,Ubu rero habonetse imiti ikoze mu bimera kandi ikaba itunganyije neza,kandi ikaba yizewe ku ruhando mpuzamahanga,
Iyi miti rero ikaba ifasha imisemburo kujya kuri gahunda,ituma amaraso atembera neza mu gitsina,ndetse igatuma umuntu agira n’ubushake bityo gutera akabariro bikagenda neza.
Muri iyo miti twavugamo nka : Vig power capsule,Ginseng Rh capsule,Gingko biloba capsule,Pine pollen tea,……..
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje,kandi ntabwo ari ibiyobyabwenge.

Pt Jean Denys NDORIMANA/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo