iyi ni indwara ikunze kwibasira benshi cyane cyane abafite indwara y’igisukari dukunze kwita mu ndimi z’amahanga diabete twavuga ko ari ingaruka z’isukari nyinshi mu mubiri.ikaba ishobora gufata uwariwe wese yaba abagore n’abagabo mu gihe nta gikozwe ngo baringanize isukari mu mubiri wabo kandi ugasanga bimaze igihe nta kwitabwaho guhari yaba mu buryo bw’imirire ndetse no mu buryo dufatamo ibyo kunywa
iyi ndwara y’ubuhumyi yangiza imboni z’amaso (retine)
zisanzwe zifite akamaro ko gufata urumuri ruje mu maso, noneho imboni ikohereza urwo rumuri ku gice cy’ubwonko gishinzwe guhindura urumuri mo iphoto cyangwa gusobanukirwa amabara noneho bikagaruka ku jisho mu mboni aho tumenya neza ibyo tubonye ibyaribyo binyuze mu myakura n’udutsi duto tugaburira ijisho kandi tugakomeza no gukorana n’ubwonko .rero iyo isukari ibaye nyinshi mu maraso ndetse hakaba kwikunja kutwo dutsi duto biturutse ku mpamvu zitandukanye zikurikira zirimo .isukari nyinshi,umuvuduko w’amaraso urihejuru kunywa itabi n’ibindi nibyo bishobora gutuma
umuntu yaba impumyi burundu kuko imboni z’amaso ziba zitakireba ariko umurwayi wa diabete ashobora kumara igihe atarafatwa niyi ndwara mu gihe yitaye kuri ibi bikurikira
IBYIBANZE WAKWITAHO KUGIRANGO UTARWARA IYI NDWARA
Y’UBUHUMYI MU GIHE UFITE INDWARA YA DIABETE
- Nibyiza kugenzura no kwita kw’isukari iri mu mubiri ukirindako izamuka cyane
- Nibyiza kwirinda no kwiyitaho bihagije kugirango hataziramo indwara y’umuvuduko w’amaraso urihejuru
- Nibyiza kwita ku mirire yawe no gukoresha ibizamini ukareba ko nta (cholesterol) urugimbu rubi rwaje mu maraso kuko ibi byose tuvuze hejuru bishobora gutera ino ndwara y’ubuhumyi kuwari wese
NI BANDE BAFITE IBYAGO BYINSHI BYO KURWA IYI NDWARA
Y’UBUHUMYI BITURUTSE KW’ISUKARI NYINSHI MUMARASO ?
- uwariwe wese urwaye diabete yaba iyubwoko bwa 1 cyangwa ubwoko bwa 2
- urwaye diabete igihe kinini atiyitaho bikwiye ndetse ashobora kuba ayimaranye imyaka igera muri 12
- ufite umuvuduko w’amaraso urihejuru
- ufite cholesterol mbi mumaraso (urugimbu rubi)
- abagore batwite
biragoye guhita ubona ibimenyetso by’iyi ndwara mu gihe gito umaze urwaye diabete
ariko hari ibindi bimenyetso bito bito kugeza ku binini ushobora kubona aribyo ibi bikurikira
- kuribwa amaso .
- kureba bigoranye igihe cy’umwijima cyangwa bwije
- gutukura amaso kuzana igihu ndetse n’amarira menshi mu maso
- kutabona neza ishusho yicyo uri kureba
- gutakaza ubushobozi burundu bwo kureba
- kureba ibiroriroli ukaba wabona ibisa nk’amashaza mu maso
iyi ndwara igenda ikura tukaba twavuga ko nibuza ishobora kwigaragaza mu byiciro bitatu :
aho utangira wumva amaso ntakibazo afite, ukagera ku kiciro cya kabiri aho amaso abameze nkayamenetse kubera udutsi duto tuba tugenda twikunja kandi amaraso ntatembere neza mu dutsi tugize imboni y’ijijo bigakomeza ku kiciro cya gatatu ari cyo cya nyuma aho twadutsi dusa nkutwipfunditse cyane .n’isukari ikiyongera noneho amaraso nta tambuke bigatuma uhuma burundu.
N’IBIKI BINDI WAKORA KUGIRANGO WIRINDE IYI NDWARA Y’UBUHUMYI ?
- Ni byiza kugana kwa muganga bakagusuzuma bakanakugira inama hakurikijwe ibimenyetso bigaragara
- Ni byiza gufata imiti yabugenewe uhabwa n’abaganga
- Ni byiza kwita ku mirire yawe ukabasha kurya indyo yuzuye kandi iboneye ariko tukibuka kugenzura ingano y’umunyu turya mu biryo n’isukari
- Ni byiza kwirinda kugira ibiro byinshi no ku bigabanya mu gihe byiyongereye
- Ni byiza gukora siport ( imyitozo ngorora mubiri )
- Guhagarika kunywa itabi no kutarinywa bira fasha cyane
- Ni byiza kugenzura abo tubana no kubagira inama kubigendanye n’imyitwarire yaburi munsi
Tubibutse ko umuntu ufite ibi bimenyetso byose bidasobanuye ko afite iyi ndwara y’ubuhumyi iturutse kw’isukari nyinshi gusa kwisonga abafite iyi ndwara bagaragaza ibi bimenyetso
tukaba dukangurira abafite isukari nyinshi ko byaba byiza gukoresha ibizamini by’amaso
kugirango bamenye neza uko amaso yabo ahagaze no kugirango babashe kwirinda iyi ndwara
DORE IMITI MYIZA IFASHA ABARWAYE DIABETE
IKABASHA NO KUBARINDA IYI NDWARA Y’UBUHUMYI
icyayi cya balsam pear tea
utunini twa glucoblock capsule na eye care soft gel
utunini twa beta – carotene na super coq- 10 capsule
iyi miti ni myiza kuba rwaye diabete.kandi ifasha cyane abashaka kwirinda iyi ndwara y’ubuhumyi
ushobora no kuyikoresha mugihe ufite umuvuduko w’amaraso urihejuru (high blood pressure)
yizewe ku rwego mpuzamahanga n’ibigo nka FDA, ISO ndetse yujuje ibisabwa nka HACCP na GMP
iraboneka iwacu mu Rwanda.
Uramutse uyikeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 / 0789433795 ku bindi bisobanuro.
Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo
www.horahoclinic.rw
, na Youtube channel ariyo Horaho Life Rwanda.
Byanditswe na Pamphile murego
Ibitekerezo